Kiliziya Gatolika yibukije abana kutigira indakoreka

Abana b’abagatolika bizihije Yubile y’imyaka 125 Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda n’iy’imyaka 2025 yo gucungurwa kwa bene Muntu, maze bibutswa kutigira indakoreka ahubwo bakubaha ababyeyi, kuko ari bo bazaba bagize Kiliziya ejo hazaza.

Abana bibukijwe kutigira indakoreka
Abana bibukijwe kutigira indakoreka

Ibirori babikoreye i Kibeho, tariki 27 Ukuboza 2024, kuri Shapeli ya Bikira Mariya, aho bahuriye babarirwa mu bihumbi birindwi. Bari baturutse muri Diyosezi Gatolika zose z’u Rwanda.

Mu nyigisho isobanura ijambo ry’Imana ryasomwe mu gihe cy’igitambo cya Misa cyabimburiye ibirori, Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, ari na yo Kibeho iherereyemo, yasabye abana kwakira uburere bwiza bahabwa n’ababyeyi.

Yagize ati “Bana, mwirinde kunanirana no kuba indakoreka. Muri iki gihe cyacu abana ntibishimira guhanwa, gucyahwa. Igitsure ntibagikunda. Ndetse ngo babahaye telefone yo guhamagara polisi igihe umubyeyi akubwiye nabi!”

Ati “Twemerere ababyeyi bacu baduhane, kuko badukunda. Twemere abakuru baducyahe, kuko badufitiye urukundo. Ugira Imana agira umuhana, umukosora, umugira inama. Bana, nimwakire neza uburere muhabwa, mwirinde kunanirana no kuba indakoreka, bityo tuzavemo abana beza.”

Bafashijwe kwizihiza Noheli
Bafashijwe kwizihiza Noheli

Assoumpta Ingabire, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, na we yunze mu rya Musenyeri Hakizimana, aboneraho no kwibutsa ko ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo, ariko ntibanarengere mu kubahana.

Ati “Umwepiskopi wa Gikongoro yigeze kuvuga ko abana batacyemera guhanwa. Ni byo, ntabwo ari umuco muzima. Ariko kandi tugira n’ababyeyi bahana bihanukiriye. Abo twebwe turabagaya ndetse iyo bibaye ngombwa barahanwa. Hari ababica, hari ababatwika. Ibi ababyeyi dukwiye kubikosora kuko ntabwo wahana umuntu umwica cyangwa umusubiza inyuma mu mitekerereze ye.”

Antoine Caridinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Diyoseze Gatolika mu Rwanda, yabwiye abana ko Yubile yabo yizihirijwe i Kibeho, ku butaka butagatifu, hafatiwe ku kuba Yezu afite imyaka 12 ababyeyi be baramujyanye mu rugendo nyobokamana i Yeruzaremu ku butaka Butagatifu.

Yakomeje agira ati “Uyu rero ni undi murage, bana babyeyi barezi, tugira ngo uzakomeze. Uko mukura mujye muza gutaramira umubyeyi Bikira Mariya aho yadusuye, akaduha umugisha. Urugendo nyobokamana ni uburyo bwiza bwo kwitagatifuza, butwibutsa ko turi abagenzi mu buzima bwacu.”

Abarimo abayobozi batandukanye bizihije uwo munsi
Abarimo abayobozi batandukanye bizihije uwo munsi

Ibi kandi byanashimishije abana. Uwavuze mu mwanya wa bose yagize ati “Mwaduhitiyemo neza, kuko iyo tugeze hano i Kibeho tuhavoma ingabire, zituma tubera Umubyeyi Nyina wa Jambo indabo nziza zihumurira bose na hose.”

Yunzemo ati “Turabashimira kandi ko mwaduhitiyemo kwizihiza Yubile y’abana mu gihe twishimira ivuka ry’akana Yezu. Biratugaragariza ko mutwifuzaho gusa na Yezu, muri byose, mu mibereho yacu, twubaha ababyeyi kandi dukura neza mu bwenge no mu gihagararo, tunyuze Imana n’abantu.”

Urugendo rwo kwizihiza yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene Muntu n’imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda, rwatangiye tariki 10 Gashyantare 2024, rutangirira muri Bazilika Nto ya Kabgayi.

Ku wa 6 Nyakanga 2024 hahimbajwe Isakaramentu rya Batisimu muri Paruwasi ya Zaza muri Diyoseze ya Kibungo, ku wa 25 Kanama 2024 hahimbazwa Yubile y’urubyiruko muri Diyoseze ya Ruhengeri, kuva ku wa 5 kugera ku wa 8 Ukuboza 2024 habaho ikoraniro ry’Ukaristiya i Butare, none ku wa 27 Ukuboza 2024 hizihijwe Yubile y’abana.

Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2025 hazahimbazwa ingabire yo kwiyegurira Imana, muri Kamena 2025 hagahimbazwa Ubusaserdoti, muri Kanama 2025 hagahimbazwa ikenurabushyo ry’Umuryango, mu Ugushyingo 2025 hagahimbazwa Ubutumwa bw’Abalayiki, hanyuma kwizihiza Yubile nyirizina bikazaba mu Ukuboza 2025 muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Abasenyeri bo mu madiyoseze yo mu Rwanda na bo bari bahari
Abasenyeri bo mu madiyoseze yo mu Rwanda na bo bari bahari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka