Kiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi

Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana nk’umugabo n’umugore kw’abahuje imiterere y’ibitsina (ubutinganyi).

Papa Francis
Papa Francis

Iryo tangazo rivuga ko ibyo bitangazamakuru byatwerereye Papa Francis ibyo atigeze avuga kuri abo babana bahuje ibitsina.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda buvuga ko mu bamamaza izo mpuha hashobora kuba harimo abataramwumvise neza, abasemuye nabi mu ndimi zitandukanye, cyangwa se hakaba n’ababikoze nkana bagambiriye kuyobya abakirisitu no kumuvugisha ibyo bo bifuza ku mpamvu zabo bwite zidafitanye isano n’ukwemera gatolika.

Iryo tangazo riti “Ikibigaragaza ku buryo budasubirwaho ni ukuntu bakomatanyirije hamwe ibyo yavuze kuri iyo ngingo y’ababana bahuje igitsina mu bihe bitandukanye n’ahantu hanyuranye ndetse n’ibyo mu gihe yari ataraba Papa nk’aho byaba bikubiye mu kiganiro kimwe rukumbi.”

Itangazo rikomeza rigira riti “Papa Francis ntashyigikiye na busa abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana nk’umugabo n’umugore kuko binyuranyije na kamere muntu, bikaba bihabanye n’amahame ya Kiliziya Gatolika, ndetse bitabasha kungura umuryango mugari w’abantu haba mu burumbuke cyangwa mu ihirwe nyaryo umutima wa muntu wifuza.”

“Bene ayo mahitamo ni icyaha Kiliziya Gatolika itahwemye kwamagana. Icyakora Imana ntitererana abanyabyaha. Icyo Papa Francis avuganiraho ababana bahuje igitsina ni uburenganzira bwo kubaho mu miryango yabo bavukamo ntibahozwe ku nkeke. Ikindi ni ukubaba hafi no kubafasha nk’abanyantege nke nyine mu guhindura imyitwarire no kunganirwa mu kuri n’urukundo.”

Kiliziya Gatolika isaba abayoboke bayo kuba maso no gukomera ku kwemera kwabo no kudacibwa intege na bene ayo makuru akwirakwizwa nyamara atari ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

We rwandans,we will never allow this to happen in our country.

Habimana jean damascene yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Basenyeri bacu dukunda,nimureke kujijisha abantu.Mwa baye "Abavugizi" ba Paapa ryari?Paapa arahari kandi afite Umuvugizi we uri official.Kuki batanyomoza ibyo Ibinyamakuru byanditse?Mu Gifaransa baravuga bati:"Qui ne dit mot consent".Iyo utavuguruje abantu bakuvuga,uba wemeye ibyo bakuvuga.Urugero,wa mupadiri uba mu Bubirigi yavuze ko Kagame yapfuye.Kagame aramunyomoza.Mu gihe Paapa cyangwa Umuvugizi we badashaka kuvuguruza Ibinyamakuru,tuzakomeza KWEMERA ibyo byanditse.Nta bubasha na buto mufite bwo kuvugira umuntu utabatumye.Babyita KWIVANGA.Muvugire Kiliziya Gatolika y’u Rwanda,mureke kuvugira Kiliziya Gatolika yo ku isi.Paapa ashatse yabirukana kubera ko mwihaye kumuvugira atabatumye.Babyita "usurpation" (kwiha akazi ka nyirubwite atagutumye).Birahanirwa.It is criminal.

rwamanyege yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

KILIZIYA Gatolika ntabwo ari idini ahubwo ni civilization
Irakurenze peee reka rero wishaka kudaha inyanja uyidahira mu ndobo kuko itakwirwamo.
Kandi niba uri umutinganyi erura nawe ujye muri abo kiliziya ifitiye impuhwe bo gusabirwa no kwigishwa ingeso nziza.

Reka ibyo urimo ushaka kumva kiliziya gatolika nk’igihugu kuko irabirenze ahubwo n’isi isagaguye isanzure.

Ubutinganyi si umuco mwiza kandi nta kuzo bukwiye i Rwanda.
Turabwamaganye

Icyonanze yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

KILIZIYA Gatolika ntabwo ari idini ahubwo ni civilization
Irakurenze peee reka rero wishaka kudaha inyanja uyidahira mu ndobo kuko itakwirwamo.
Kandi niba uri umutinganyi erura nawe ujye muri abo kiliziya ifitiye impuhwe bo gusabirwa no kwigishwa ingeso nziza.

Reka ibyo urimo ushaka kumva kiliziya gatolika nk’igihugu kuko irabirenze ahubwo n’isi isagaguye isanzure.

Ubutinganyi si umuco mwiza kandi nta kuzo bukwiye i Rwanda.
Turabwamaganye

Icyonanze yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka