Kiliziya Gatolika yatangiye Igisibo, Cardinal Kambanda asaba Abakirisitu gutsinda kamere mbi

Ku wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022, Abakirisitu Gatolika hirya no hino muri za Paruwasi zo mu Rwanda, bazindukiye mu Misa yo gutangiza Igisibo, banasigwa ivu nk’ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana.

Cardinal Kambanda asiga ivu Musenyeri Vincent Harolimana, bombi baherewe rimwe ubupadiri mu mwaka wa 1990 na Papa Yohani Pawulo ll
Cardinal Kambanda asiga ivu Musenyeri Vincent Harolimana, bombi baherewe rimwe ubupadiri mu mwaka wa 1990 na Papa Yohani Pawulo ll

Kuri uwo wa Gatatu w’ivu utangiza Igisibo, bisobanuye ko urugendo rw’iminsi 40 rw’Igisibo abakirisitu batangiye, rugereranywa n’iminsi 40 Yezu yamaze ababazwa, aho ruganisha abakirisitu ku munsi wa Pasika, Izuka rya Yezu.

Mu nyigisho yatanze, Antoine Cardinal Kambanda yagarutse ku butumwa bw’Igisibo Papa Francis yageneye Abakirisitu ku Isi hose, aho yabasabye kwihatira gusenga ubutarambirwa, nk’abantu bakeneye Imana.

Avuga ko umuntu atagakwiye kumva ko yihagije, dore ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyarushijeho gutuma bamwe bagira intege nke mu gusenga, haba ku muntu ku giti cye ndetse no mu mibereho ye, igisibo kije kubabera umwanya wo gufasha abantu kubona ihumure rikomoka ku Mana, asaba abakirisitu kuyikomeraho.

Muri ubwo butumwa bwa Papa kandi arasaba abantu kwihatira kuvana ikibi mu buzima bwabo batadohoka, avuga ko uretse ugusiba byo ku mubiri, Igisibo kije gishishikariza abakirisitu gutera Roho zabo imbaraga zo kurwanya icyaha, bihatira gusaba imbabazi mu isakaramentu rya Penetensiya batadohoka, no kwemera badashidikanya ko Imana itarambirwa kubabarira.

Mu butumwa bwa Papa kandi, arasaba buri wese kwihatira kurwanya ubushake bwo gukora icyaha muri bo kandi batadohoka, baharanira kwirinda inda nini no kurwanya intege nke zitera kwikunda, no gukora ibibi by’amoko yose, ari na byo bikomeje gushora abantu mu nzira zitandukanye zo gukora ibyaha.

Cardinal Kambanda, ati “Inda nini ni ikimenyetso cy’irari rya muntu na kamere ye ikunda kuganzwa no kwikunda no kwireba, akibagirwa Imana n’abavandimwe, ndetse akaba yabahemukira kugira ngo abone ibyo ashaka. Ibi ni byo biteza intambara, amakimbirane, inabi n’ibindi”.

Antoine Cardinal Kambanda ni we wayoboye igitambo cya Misa
Antoine Cardinal Kambanda ni we wayoboye igitambo cya Misa

Cardinal Kambanda yibukije abakirisitu ko igisibo, ari urugendo rw’iminsi 40 abakiristu bamara basenga, bicuza banigomwa, bitegura neza kwinjira mu byishimo by’umunsi ukomeye wa Pasika, umunsi w’ibyishimo by’izuka rya Yezu.

Yavuze ko muri icyo gisibo, umukirisitu asabwa gusiba kurya, kwanga icyaha no kucyicuza, gukora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abakene, gusura abarwayi n’ibindi.

Ati “Umuhanuzi Yoweli atwereka neza uburyo dukwiye gukoramo igisibo, kugira ngo tubashe kunyura Imana kandi natwe kitugirire akamaro, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, Mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye. Nimushishimure imitima yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, lmana yanyu”.

Nk’uko Cardinal Kambanda akomeza abivuga yifashishije inyigisho ikubiye mu butumwa bw’uwo muhanuzi, aributsa ko, bidahagije gusiba ibyo kurya gusa, ahubwo ko umukirisitu agomba no gusiba kuri Roho, gusiba icyaha, guca ingoyi z’akarengane, kuvuganira abarengana, gusangira n’umushonji, gucumbikira abatagira aho barambika umusaya, kwambika abatagira icyo kwambara, gusura imbohe no kwiyunga n’abo dufitanye ibibazo.

Antoine Cardinal Kambanda asiga ivu Musenyeri Musengamana Papias uherutse gutorerwa kuyobora Diyosezi ya Byumba
Antoine Cardinal Kambanda asiga ivu Musenyeri Musengamana Papias uherutse gutorerwa kuyobora Diyosezi ya Byumba

Antoine Cardinal Kambanda, yibukije abakirisitu uburyo kamere muntu yangiritse, ati “Kamere muntu yaramugaye, ifite rukuruzi ikurura umuntu, ikamutandukanya n’Imana, ku buryo bisaba kwitsinda kugira ngo arusheho gutunganira Imana”.

Misa yo gutangiza Igisibo yitabiriwe n’Abepisikopi hafi ya bose bo mu Rwanda barimo Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Célèstin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Hari kandi na Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’uko yari Umushumba wa Diyosezi ya Byumba na Musenyeri Papias Musengamana watorewe kuyobora Diyosezi ya Byumba.

Musenyeri Rukamba asiga ivu Antoine Cardinal Kambanda
Musenyeri Rukamba asiga ivu Antoine Cardinal Kambanda

Umuhango wo gusigwa ivu utangiza Igisibo, wibutsa ko mwene muntu ari umunyantege nke, ko agomba gushyira ukwizera kwe mu Mana no mu mpuhwe zayo.

Abakirisitu basizwe ivu mu rwego rwo guca bugufi imbere y'Imana
Abakirisitu basizwe ivu mu rwego rwo guca bugufi imbere y’Imana

Uko gusigwa ivu, bikaba ari ikimenyetso cy’umuntu wemeye guca bugufi imbere y’Imana, akemera ibyaha bye kandi akabisabira imbabazi, ndetse akaniyemeza guhinduka.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Antoine Cardinal Kambanda
Igitambo cya Misa cyayobowe na Antoine Cardinal Kambanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka