Kiliziya Gatolika iracyafite umurimo ukomeye mu kubanisha Abanyarwanda - Fidele Ndayisaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC), Fidele Ndayisaba yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guhumuriza Abanyarwanda, ariko ayimenyesha ko igifite umurimo ukomeye.

Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe Ubutabera n’Amahoro(CEJP), irateganya kwisuzuma aho igeze ibanisha Abanyarwanda, ndetse no kureba ikindi yakora mu kubaka ubumwe, ubutabera n’amahoro.

Ibi byatangajwe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, mu kiganiro bahaye Abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019.

Musenyeri Kambanda agira ati “Mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, iki ni igihe dushimira Imana cyane kuba turimo kuva ibuzimu twiyubaka, turagenda dusanasana bwa bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda”.

Ubuhamya burambuye ngo buzatangwa n’abakirisitu gatolika kuva tariki ya 29 Ugushyingo kugera ku ya mbere Ukuboza 2019, bakaba ngo bitezweho kuvuga uburyo amoko yari gusenya umuryango nyarwanda iyo Kiliziya gatolika itababwira ivanjiri ntagatifu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba ashima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guhumuriza no gufasha abatishoboye, ariko akibutsa ko ibikomere bitarakira.

Agira ati “Komora ibikomere byasizwe n’amateka ashaririye y’Abanyarwanda biracyari ikibazo cy’ingorabahizi, aho ni hamwe mu ho Kiliziya ifite ubushobozi n’ubuzobere bwo gufasha Abanyarwanda”.

Musenyeri Kambanda na Ndayisaba bavuga ko Kiliziya na Leta bifitanye umubano mwiza kuva aho Perezida Kagame ahuriye na Papa Francis mu kwezi kwa Werurwe k’umwaka wa 2017.

Kiliziya Gatolika ivuga ko mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo no mu ntangiriro z’Ukuboza izagaragariza Abanyarwanda ibyo yagezeho mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, kuganira n’abafatanyabikorwa ndetse no gusura Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kiliziya ikeneye wisuzuma koko!! Ukwo kwisuzuma nikubaho koko, aho kwisiga no kwinogereza, nireka kwitaka intambwe zatewe ibitagizemo uruhare rugaragara, bizaba byiza. Ikibazo gikomeye ifite, ikirwana nacyo ni ukwemera uruhare rwayo nka institution muri processus yabyaye génocide!Ibyo bituma ijambo ryose ivuze muri iki gihe hari abaribonamokwiyerururtsa. Ibyo ikunze kuvuga ngo uruhare rwagizwe n’abantu ku giti cyabo ni IKINYOMA! iyo usubiye inyuma ukareba ingamba ngari z’iyo institution, ibyemezo yagiye ifata, imirongo y’imikorere,inyigisho,...huzuyemo ingero z’ivangura, gukandamiza ndetse no gutoteza abaje kuzura génocide! Ingero ebyiri zirahagije:

1)KILIZIYA GATOLIKA yashyigikiye,yigisha ndetse ishyira mu bikorwa politiki y’iringaniza mu mashuri no mu kazi.

2)KILZIYA GATOLIKA yashyigikiye politiki yo guhezaishyanga abanyarwanda bari impunzi.

Izo ngero 2 ntishobora kuzihakana kuko ibizihamya ari byinshi.

Reka mbe mpiniye aha. Ntegereje kureba ukwo kwisuzuma n’ibyo kuzanyereka! Hagati aho urubuga ni urwanyu abandi! Gusa ngaya abavuga ibidashobora kubonerwa ishingiro kuko aribyo ikunze kwihisha inyuma ivuga ko hari abayitoteza! Abo rero babanze bibaze neza ibyo bavuga!

Haguma yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ntabwo Kiliziya Gatolika yashobora kubanisha abanyarwanda.Kuva yagera mu Rwanda,hashize imyaka irenga 100,Kiliziya yabaye ikibazo aho kuba igisubizo.
Guhera muli 1959,abali bakuliye Kiliziya aribo Musenyeri Andre Perraudin na Musenyeri Nsengiyumva Vincent bashyigikiye amashyaka ya politike yitwaga Parmehutu na MRND.Ubumwe n’Ubwiyunge ku isi buzaza gusa ubwo ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yesu nkuko bible ivuga.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba imana ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (let your kingdom come).Buzaza nta kabuza,nubwo bwatinze.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka