Kiliziya Gatolika igiye kubaka katedarali nshya ya Kigali

Mu muhango wo kwimika Arkiyepiskopi mushya wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, uyu muyobozi mushya wa Kiliziya Gatolika muri arkidiyosezi ya Kigali yavuze ko afite gahunda yo kubaka Katedarali nshya ijyanye n’iterambere Umujyi wa Kigali ugezeho, ibi bishimangirwa na Perezida Kagame wavuze ko bazafatanya, ndetse byanashoboka ikubakwa ahandi hashya.

Arkiyepiskopi Antoine Kambanda yagarutse ku mubano mwiza hagati ya Kiliziya n’u Rwanda, yibutsa urugendo Perezida Kagame yagiriye i Vatican akabonana na Papa Francisko, nk’ikimenyetso simusiga cy’uwo mubano mwiza.

Yagize ati “Turabashimira uburyo muharanira kunoza umubano w’u Rwanda na Kiliziya. Uruzinduko mwagiriye i Vatican ku cyicaro gikuru cya Kiliziya mu 2017, rwagaragaje umubano mwiza hagati ya kiliziya n’u Rwanda.”

Musenyeri Kambanda uje kuyobora Kigali avuye i Kibungo, yagarutse kuri bimwe mu byo azibandaho igihe azaba ayoboye Kiliziya Gatolika ya Kigali, birimo kwita ku muryango nk’umusingi wa kiliziya n’igihugu, kwita ku rubyiruko rukomeje kurangazwa n’imico mvamahanga nyamara akenshi itabafitiye akamaro.

Yavuze kandi ko ashima uburyo Kigali yateye imbere haba mu isuku ndetse no mu myubakire, aboneraho kuvuga ko nka kiliziya bagiye kubaka katedarali nshya i Kigali kandi ijyanye n’igihe.

Yagize ati “Umujyi wa Kigali umaze gutera imbere ku buryo bushimishije. Inyubako nziza n’isuku bihari, abadusura bose barabishima bakanabitangarira. None rero bakirisitu nagira ngo tuzubake ingoro y’Imana, katedarali ijyanye n’uyu mujyi kandi ihesha Imana ikuzo.”

Mu ijambo rye, Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabanje kwifuriza imirimo myiza arkiyepiskopi mushya wa Kigali ari we Musenyeri Antoine Kambanda, anamwizeza ubufatanye kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ahawe.

Yanashimiye kandi Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, arkiyepiskopi wa Kigali, ugiye mu kiruhuko uburyo yayoboye iyi kiliziya mu Rwanda, mu myaka irenga 20 ishize, mu gihe cy’ingenzi mu mateka y’iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Turashima uruhare kiliziya gatolika ikomeje kugira mu iterambere.”

Perezida kandi yibukije ko mu myaka hafi ibiri ishize yakoreye uruzinduko i Vatican, akaganira na Papa Francisko, wanaboneyeho gusaba imbabazi Imana ku makosa yaba yarakozwe na Kiliziya mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Ubwo nagiraga uruzinduko i Vatican, mu kiganiro cyiza twagize, Papa yaje gusaba Imana imbabazi mu izina rya kiliziya yose ku byo baba batarujuje neza mu myaka ishize mu mateka mabi y’igihugu yacu. Ibyo twarabishimye turanabimushimira, ko yashishoje ibi byose bigashoboka.”

Perezida Kagame yavuze ku nshingano kiliziya isangiye na Leta yo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati “ntabwo tuzagera ku Mana abantu batameze neza. Nonese kuki tutayisanga tumaze kubaho ubuzima bwacu mu buryo bufite intego? Bufite ireme dufasha bagenzi bacu hano ku isi? Ibyo kandi biri mu bushobozi bwacu. Ubushobozi kandi bwiyongera bushingiye ku bufatanye, bityo Imana ikomeze ihe imbaraga, ihe umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda”.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku byavuzwe na Arkiyepiskopi mushya wa Kigali bijyanye no kubaka Katedarali nshya, aboneraho kunga mu rye ko bazafatanya muri icyo gikorwa kandi bigakorwa vuba.

Yagize ati ”Nagira ngo nongereho ko tuzafatanya kuyubaka, tukubaka katedarali nziza nshya, kandi icyo gihe nibikunda, twanayubaka ahandi hashya na ho. Ubwo ariko bizava mu bushake bwa kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize kugira ngo dutere inkunga muri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

Perezida Kagame yashimiye kandi impuzamadini mu Rwanda iyobowe na ba musenyeri Antoine Kambanda na Laurent Mbanda ukuriye Abangilikani mu Rwanda, uburyo bakomeje kubaka ubumwe n’urukundo bagamije kwiyubakira igihugu.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Musenyeri Ntihinyurwa Thaddee agiye mu Kiruhuko k’izabukuru.Twese niho tujya.C’est le chemin de toute la terre.Tuba aba jene,tugasaza hanyuma tugapfa.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA(ADN)ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”. Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Imana ubwayo niyo igusaba kuyishaka ukiriho muli Zefaniya 2 umurongo wa 3,kugirango uzarokoke ku munsi wa nyuma.

gisagara yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

icyo gitekerezo nikiza cyokubaka cathedrela ijyanye nigihe.nibayubake kacyiru.bibaye byiza.saint Michel bayiha presidence,urugwiro bakaruha kiliziya cathorica.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka