Kigeme: Impunzi z’abanyekongo zifurijwe umwaka mushya zihabwa ibiribwa
Impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme zifurijwe umwaka mushya zihabwa ibiribwa, kugira ngo nazo zigire umunsi wo kwishima zihindure n’indyo, buri muntu akaba yagenewe ikiro cy’umuceri.
Ubwo bashyikirizwaga ibi biribwa kuwa 12/1/2014, Minisitiri ufite imicungire y’ibiza n’impunzi mu nshingano, Seraphine Mukantabana yatangarije ko nk’uko abandi banyarwanda bifurizanya umwaka mushya hakabahabo umunsi w’ibyishimo mu muryango, banatekereje ko n’impunzi zagira uwo munsi.

Yagize ati “impunzi aho ziba ziri hose ntawundi mubyeyi ziba zifite, uretse igihugu cyabacumbikiye binyuze muri minisiteri izireberera, nibwo twavuze tuti bariya bantu ntibagomba kujya bigunga kuri noheli no ku bunani ni ngombwa ko haboneka ikintu gituma nabo bishima”.
Abatuye inkambi bishimiye ubunani bahawe kandi bashimishwa no kubona ko nabo bahora bazirikanwa.

Eugène Buturu, uhagarariye impunzi zo mu nkambi ya Kigeme yagize ati “turashimira minisiteri yo kurwanya Ibiza no gucyura impunzi idahwema kutuzirikana. Ikaba kuri uyu munsi yadusuye ikaza kutwifuriza umwaka mushya ikatugezaho n’ibyo kurya”.
Ibiryo byahawe impunzi bifite agaciro k’amafaranga y’amanyarwanda agera kuri miliyoni 33 ku mpunzi hafi ibihumbi 20 zicumbikiwe mu nkambi y’impunzi ya Kigeme.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa rikazanatanga ibindi biribwa bimo ibinyampeke, amavuta n’ibindi.

Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kwita kubabaye nk’impunzi biziha icyizere cyo kubaho.