Kigali: Umuhanda Rwandex-Kimihurura urakomeza gufunga

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abawutuye n’abawugenda by’umwihariko abakoresha umuhanda Rwandex-Kimihurura (KK 1 Ave), ko ukomeza gufunga mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.

Gukomeza gufunga k’uyu muhanda ngo biraterwa n’uko imirimo yo kuwusana yari iteganyijwe kurangira kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, yigijwe inyuma bikaba biteganyijwe ko izarangira tariki 06 Gashyantare 2022.

Abasanzwe bakoresha ndetse n’abifuza gukoresha uyu muhanda bakaba bagirwa inama yo gukomeza gukoresha iwushamikiyeho ariyo KK 697 St, KK 701 St, KK 703 St, KK 496 St.

Imirimo yo gukora uyu muhanda ikaba imaze igihe kirenga icyumweru itangiye gukorwa, aho barimo gukora ibikorwa bitandukanye byo kuwusana kugira ngo abawukoresha barusheho kuwugendamo nta nkomyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka