Kigali: Ubwitabire ku gukaraba intoki buracyari hasi
Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wibukije abinjira ahantu hahurira abantu benshi hose kubanza gukaraba intoki, abamaze kwitabira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza baracyari bake bitewe n’uko ibikorwa remezo bitanga amazi ngo hari aho byangiritse.
Umujyi wa Kigali wasabye abafite cyangwa abashinzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, zaba iz’abikorera cyangwa iza Leta, ku masoko, aho abagenzi bategera imodoka, ku nsengero n’ahandi, ko ari ihame kugira ubukarabiro rusange bukora, kandi abagana izo nyubako bakaba bagomba gukaraba intoki mbere yo kuzinjiramo, igihe cyose.
Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kwimakaza isuku ya buri muntu, cyane cyane iy’ibiganza, kuko bifasha kwirinda no kugabanya indwara, harimo iy’ubushita bw’inkende ivugwa henshi ku isi.
Umujyi wa Kigali wamenyesheje ba nyir’inyubako ko ubu hatangiye ubugenzuzi bwo kureba ko ahahurira abantu benshi hose hari ubukarabiro kandi bukora, kandi ko "abatubahiriza ihame ryo gukaraba intoki ku bantu bose babagana, bazahanwa hakurikijiwe amabwiriza y’lnama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yo muri 2021."
Mu bice by’Umujyi wa Kigali twabashije kugeramo, hari inyubako nini z’ubucuruzi, za gare n’amasoko, aho ubukarabiro buheruka amazi mu bihe bya Covid-19, ndetse hakaba n’aho bwangiritse cyangwa bwavuyeho.
Umwe mu bakozi bashinzwe umutekano muri gare yo mu Mujyi wa Kigali (Downtown) avuga ko ataramenya neza impamvu ho ubukarabiro bwaho budakora.
Ahandi batinze gushyira ubukarabiro mu bice bihuriramo abantu benshi, ni i Nyabugogo ku marembo y’isoko rya Inkundamahoro, aho Ubuyobozi bwaryo buvuga ko ibikorwa remezo by’isuku byaho byari byarangiritse.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iryo soko, Nshogoza Seleman, agira ati "Ibikorwa bitanga amazi barimo barabisana, uyu munsi ni uwa kabiri(kuri uyu wa Gatanu), twari twavuganye ko babishyiramo amazi."
Nshogoza avuga ko baza gusaba abantu kongera gushaka indobo za ’kandagira ukarabe’ cyangwa umuti wa alukoro(sanitizer), bakajya babishyira ku rwinjiriro rwa buri duka.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, avuga ko nta rwitwazo ruhari rwo kuba abantu batashyiraho ubukarabiro cyangwa ubundi buryo bwo kwisukura, hagamijwe kwirinda ubushita bw’inkende hamwe no kugira isuku umuco.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|