Kigali: RIB yerekanye ishusho y’ibibazo birenga 140 byagaragaye mu baturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye ishusho y’ibibazo birenga 140 byagaragaye mu baturage bagize uturere twose tw’Umujyi wa Kigali.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Ni ibibazo byagaragajwe n’abaturage bo mu Mirenge ya Ndera, Gahanga na Mageragere, mu ntangiriro z’Ukwakira, mu cyumweru cya nyuma cya gahunda y’Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage, yasorejwe mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Ubwo ku wa Kane tari 27 Ukwakira 2022, RIB yahuraga n’abayobozi batandukanye mu Mujyi wa Kigali, yaba mu nzego z’ibanze, ndetse n’abahagarariye imiryango itari iya Leta, umugenzuzi wayo, Modeste Mbabazi, yavuze ko mu mirenge bagezemo bagahura n’abaturage bashyikirijwe ibibazo 148.

Yagize ati “Ibibazo byose byakiriwe ni 148, muri rusange ibyakemuwe ni 41, naho ibigikurikiranwa ni 107, ibyo byose inzego birebe ari iz’ibanze, izishinzwe gutanga serivisi, zarabishikirijwe, ari ibireba iby’inshinjabyaha bikurikiranwa na RIB, ubushinjacyaha n’inkiko. Ibyo twakiriye byamaze gushyikirizwa inkiko zarabimenyeshejwe, iby’ubushinjacyaha burabimenyeshwa, ndetse n’ibya RIB bigikurikiranwa byarakiriwe ababitanze barabazwa”.

RIB yagaragaje ibyaha byiganje muri Kigali
RIB yagaragaje ibyaha byiganje muri Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko bimwe mu byaha bakunze kugaragazwa na RIB muri raporo zitandukanye bikibangamiye umudendezo n’umutekano w’abaturage, bibaha umukoro nk’abayobozi.

Ati “Dufite umukoro mu gushyira imbaraga mu gukumira cyane cyane ibikorerwa umuturage, twihutisha serivisi ze, aho tubona haba hari icyo cyuho, kugira ngo uriya muturage ajye ku isonga koko. Harimo kumugaragariza bimwe mu byamubangamira mu mutekano we, umudendezo we, tunamugaragarariza uko agenda abikumira”.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga, avuga ko muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi za RIB, bagiye bahuriramo n’ibibazo byinshi byiganjemo ibitareba inshinjabyaha.

Ati “Ibibazo bitareba inshinjabyaha byinshi ni iby’amahugu, iby’imbonezamubano, ni ukuvuga nakugujije amafaranga ntunyishyuye, icyo ntabwo ari ikibazo nshinjabyaha, kuko mufitanye amasezerano, iyo atayubahirije ujya mu rukiko rw’ubucuruzi ukamurega. Abaturage benshi baza muri RIB bumva ko nibahamagara uriya umufitiye ideni, atinya gufungwa akishyura, ibyo ntabwo ari byo”.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, mu rwego rwo gukemurira abaturage ibibazo, hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubasanga iwabo.

Ati “Ahakwiye gushyirwa imbaraga ni ugusanga abaturage iwabo, utagombye kubazana ku rwego rw’akarere kuko haza bacye, kandi abanyabibazo n’abagomba kuzabigira aba ari benshi, usanga abaturage akenshi bari mu mirimo, wajya mu nama ugasanga hari uwagiye mu misa, uwagiye guhinga, uwagiye kurema isoko, ukigisha abaturage bacye, ugataha uzi ko abaturage bose bigishijwe”.

Akomeza agira ati “Abaturage bagomba kwitabira nabo izo nama ziba zateguwe bigishirizwamo, hanyuma hagashyirwa imbaraga mu kubigisha no kubamenyesha ayo mategeko. Ikindi ni uguhana abadakora inshingano zabo, kandi bakagombye kuzikorera abaturage babo”.

RIB ivuga ko uretse ishusho y’ibibazo byagaragaye mu Mujyi wa Kigali, bazagira igihe cyo kugaragaza ishusho y’ibyagaragaye mu turere twose uko ari 30 tugize Igihugu.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka