Kigali: RIB yerekanye abantu batandatu kakekwaho ubujura
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu batandatu bakekwaho kwiba ibirimo amatelefone mu ngo z’abaturage.
- Bafatanywe telefone 35 zihita zisubizwa ba nyirazo
Ni igikorwa cyabereye i Remera kuri Metropolitan, aho RIB yerekanye agatsiko k’abakekwaho ubujura bw’amatelefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, bafashwe mu bihe bitandukanye.
Bimwe mu bikoresho byibwe byagarujwe birimo telephone 35 bafatanywe, ndetse zahise zishyikirizwa ba nyirazo.
Aberekanwe barimo abamotari babiri n’umukozi ucuruza serivisi ya Mobile Money, umucuruzi wa telefone ahazwi nko ku Iposita mu Mujyi wa Kigali, uwibaga telefone akazibashyira n’undi waziguraga.
Abafashwe bose barakoranaga ndetse bagakoresha amayeri atandukanye, arimo kujya mu maduka bakayobya umucuruzi bakamwaka ibintu biri kure, yajya kubimanura bagahita bamwiba.
- Uyu yasubujwe telefone ye yari yibwe
RIB yavuze ko aba bamotari bakoraga nijoro bagahengera umuturage ari kuvugira kuri telefone, bagahita bayimushikuza bakagenda bihuta, ku buryo atari kubasha kumukurikira.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, nyuma yo kwerekana abo bajura, yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu bikomeye.
Ati “Bakurikiranweho ibyaha bitatu biremereye harimo ubujura, nko kwinjira mu makuru ari muri mudasobwa utari nyirayo, no kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo. Ubu dosiye yabo igiye gushyikirizwa ubushinjacyaha, nibahamwa n’ibyo byaha bashobora guhabwa igifungo kigera ku myaka icumi”.
Abasubijwe telefone bari bibwe bavuze ko bashimishijwe cyane n’imirimo ya RIB, ndetse n’umuhate wayo mu kurwanya ubujura i Kigali.
- Arasubizwa ibyo yibwe
Umwe mu bibwe yageneye ubutumwa abaturage bwo kujya batanga ibirego mu gihe bibwe.
Ati “Nashishikariza abantu muri rusange gutanga ibirego igihe bibwe, akenshi bamwe baribwa bakicecekera kuko batekereza ko batazibona ariko sibyo, inzego zirahari zibishinzwe kandi zirakora”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|