Kigali: RBC yatangiye gupima Covid-19 abari mu tubari

Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021, cyatangije gahunda yo gupima Covid-19 abari mu tubari.

RBC ivuga ko bitewe n’ikibazo kirimo kugaragara cy’ishyirwa mu bikorwa ry’ifungurwa ry’utubari, aho usanga batarimo kubahiriza neza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi nyamara mu minsi yashize abantu benshi bagiye bagaragaraho ubwandu mu Mujyi wa Kigali, babaga baturutse ahakunze guhurira abantu benshi.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko n’ubwo iyi gahunda igiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali, izakomereza n’ahandi mu gihugu.

Ati “Dushingiye ku kibazo twaraye tugize, ndetse n’ibirimo kugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ifungurwa ry’utubari, uyu mugoroba turatangira igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tubari tumwe na tumwe hano mu Mujyi wa Kigali, tureba ese hari ababa barimo kwitabira utubari bafite nubwo burwayi! Icyo na cyo n’igikorwa numva kiza no kuduha ishusho, tuzakomeza no kubikora n’ahandi, n’ejo turateganya kubikora mu nsengero zitandukanye, aho abantu benshi bahurira, kugira ngo dukomeze tureba ko uburwayi no mu zindi ntara butari gukwirakwira”.

RBC ivuga ko iki ari igikorwa gisa n’ubushakashatsi basanzwe bakora, ari na ho ihera isaba uwaza ku byumva wese cyangwa kubibona kubyitabira adashyizeho amananiza, ni nk’uko byagiye bikorwa ahandi hantu hahurira abantu benshi nko muri Car free day mu minsi ishize.

Ikindi ngo ni uko ukwezi k’Ukwakira kugeze hari ishusho nziza mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere ku bantu bandura Covid-19, uretse mu turere 4 bikigaragara ko tugifite imibare ikiri hejuru, turimo Akarere ka Karongi, n’utundi turi ku mupaka w’amajyaruguru, n’uw’Iburasirazuba, aho bakiri hejuru ya 5% y’ubwandu bwa Covid-19 mu gihe ahandi bari munsi.

Ubusanzwe ngo iyo imibare y’abandura itangiye kujya munsi ya 3%, ubuzima buba bushobora gukomeza nk’uko bisanzwe, kuko biba bishoboka guhangana n’icyorezo, mu gihe iyo byatangiye kurenga 5% ari ho usanga ibitaro byatangiye kwakira abantu benshi bikagera n’aho barenga ubushobozi bw’abo bigomba kwakira.

Iyi gahunda yo gupima Covid-19 mu tubari ije nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 01 Ukwakira 2021, Umujyi wa Kigali wafunze akabari kitwa “People”gaherereye mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo gusanga hakubise huzuye abantu barimo kubyina, barenze ku mabwiriza n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ku wa 01 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye izindi nkingo ibihumbi 153 zo mu bwoko bwa Astra Zeneka, zatanzwe n’igihugu cy’u Bwongereza muri gahunda ya Covax, hamwe n’inkingo ibihumbi 380 zo mu bwoko bwa Pfizer zatanzwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka