Kigali: Polisi yerekanye abantu batatu bacyekwaho kwiba amateleviziyo aho bakoraga

Abafashwe ni Rulinda Jean Pierre w’imyaka 28, Barigora Theoneste w’imyaka 30 na Habineza Jean Paul, bacyekwaho kwiba televiziyo eshatu (3) muri Motel yitwa Auberge Saint Jean Leopold iherereye mu Karere ka Kicukiro.

Uko ari batatu bari abakozi muri iyo Motel, Habineza yari ashinzwe umutekano, Rulinda Jean Pierre yari umushumba w’amatungo muri iyo Motel mu gihe Barigora Theoneste we yari yarasezerewe muri iyo Motel ariko muri ubwo bujura aravuga ko yari ashinzwe gushaka abakiriya bagura televiziyo zibwe.

Barigora avuga ko igikorwa cyo kwiba televiziyo cyabaye mu ijoro rya tariki ya 03 Gicurasi 2021, ku bufatanye bwa Rulinda, Habineza (umuzamu) na Niyongabo Elysee ukirimo gushakishwa.

Yagize ati “Ku itariki ya 03 ku mugoroba nari iwanjye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera mbona Niyongabo Elysée aje kumbwira ko yavuganye na Nzabirinda, bakavugana uko bari buze kwiba televiziyo muri Auberge Saint Leopold bakazinzanira nkazishakira umukiriya. Koko mu gicuku Niyongabo yarazizanye ari 3, ebyiri nini n’akandi gatoya ariko zose za Flat, yasanze umukiriya namubonye agura intoya ku mafaranga ibihumbi 65”.

Barigora avuga ko izo televiziyo bazizanye mu mufuka munini ari eshatu, gusa ntibyabahiriye kuko muri ako kanya nka saa tanu z’ijoro bahise babona abashinzwe umutekano baraje barabafata. Bamaze kubafata bahise babajyana muri Auberge aho izo televiziyo zibwe, bagezeyo Rulinda na Habineza bashaka kubihakana.

Barigora aremera ko yakoze amakosa yo gukorana na bariya bantu akabashakira umukiriya ndetse akanababikira televiziyo bibye kandi abizi neza ko ari abajura ndetse n’izo televisiyo ari izo bari bibye muri Auberge kandi nawe yarigeze kuhakora. Gusa Habineza Jean Paul we arabihakana akavuga ko nta ruhare yabigizemo.

Bwanacyeye François Xavier nyiri Auberge Saint Jean Leopold, avuga ko mu gitondo tariki ya 04 Gicurasi 2021 ari bwo abakora amasuku muri Moteli bamubwiye ko hari televiziyo zibwe, yasabye umuzamu (Habineza Jean Paul) kumurebera umubare w’ibintu byaraye byibwe amubwira ko hibwe televiziyo ebyiri gusa nyamara ari eshatu.

Bwanacyeye yahise atanga ikirego anabimenyesha Polisi hakiri kare, yashimiye Polisi uburyo yihutiye kumushakira abajura ndetse n’ibyo bamwibye ku bw’amahirwe biranaboneka.

Ati “Bakimara kumbwira ko nibwe televiziyo nahise ntanga amakuru kuri Polisi nayo ihita itangira gushakisha abajura. Nabivuze mu gitondo nimugoroba mba mbonye igisubizo bambwira ko bafashe abacyekwaho kwiba izo televiziyo, ni bwo nasanze bariya bose bari basanzwe ari abakozi iwanjye usibye Barigora nari narasezereye”.

Bwanacyeye yakanguriye abaturarwanda muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru bakimara kwibwa kugira ngo byorohereze Polisi mu gushakisha abanyabyaha.

CP John Bosco Kabera akangurira abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe bibwe
CP John Bosco Kabera akangurira abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe bibwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yongeye gukangurira abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe bibwe cyangwa babonye abanyabyaha.

Yanakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko kwiba bibabuza amahirwe menshi bakagezeho mu buzima bwabo.

Ati “Ejo tweretse itangazamakuru abacyekwaho ubujura n’uyu munsi twerekanye abandi n’ejo nihagira abaturage batubwira ko bibwe tuzabakurikirana bafatwe. Icyo dukangurira abantu ni ukujya baduha amakuru hakiri kare ari nayo mpamvu dukangura abagifite umutima wo kwiba ko babivaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka