Kigali: Polisi yerekanye abantu 11 bacyekwaho kwiba mudasobwa n’inzoga

Ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu bacyekwaho ubujura bwa mudasobwa n’inzoga. Muri bo, umunani (8) bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwiba inzoga mu bubiko bwazo abandi batatu (3) baracyekwaho kwiba za mu mudasobwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali. Igikorwa cyo kwerekana aba bantu cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera.

Barakekwaho kwiba mudasobwa n'inzoga zihenze
Barakekwaho kwiba mudasobwa n’inzoga zihenze

Mu bantu umunani harimo batanu bari bashinzwe umutekano mu kigo cyigenga gicunga umutekano, abo bakaba ari bo bibaga inzoga zo mu bwoko bwa Bond 7, Uganda Waragi na J&B, abandi 3 ni abaguraga izo nzoga zibwe. Hafashwe amakarito umunani (8) arimo ubwo bwoko bw’inzoga, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

Cyubahiro Jacques w’imyaka 30, aremera ko we na bagenzi be 4 bagize uruhare mu kwiba inzoga zari mu bubiko bwo mu kigo bari bashinzwe kurinda mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone).

Yagize ati “Twari dufite umushoferi yazanaga imodoka akayihagarika ku marembo manini y’ikigo bamwe bakinjira ahabitse inzoga bakaziterura bakazipakira muri ya modoka. Iyo twamaraga kuzipakira twajyaga kuzishakira abakiriya abandi bagasigara barinze ikigo”.

Cyubahiro avuga ko ibikorwa byo kwiba izo nzoga bari babimazemo igihe kinini ariko babanje kujya biba nkeya zo kunywa, nyuma muri Mata uyu mwaka baje kugira igitekerezo cyo kujya biba nyinshi bakazigurisha.

Yongeraho ko atibuka umubare w’inzoga bari bamaze kwiba ariko yibuka ko bari bamaze kuziba inshuro 3, akavuga ko ku nshuro ya mbere umukiriya yabahaye Amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 340, ku nshuro ya kabiri undi abaha ibihumbi 370, ayo bayagabanaga ari 5 babanje gukuramo igihembo cya shoferi. Cyubahiro yavuze ko we na bagenzi be bicuza ibyo bakoze, akangurira bagenzi be kujya banyurwa n’ibyo bahembwa aho kwiba.

Iradukunda William aremera ko nawe ari mu bantu baguraga ziriya nzoga, avuga ko bari bamaze kuzimuzanira inshuro ebyiri, ariko ntabwo bazibaraga ndetse ngo hari ubwo bazimukopaga. Bazaga bamubwira ko ari uz’umukire arimo kuzigurisha mu cyamunara ngo ajye kurangura izindi.
Iradukunda avuga ko yari amaze kubishyura inshuro imwe Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 370, akavuga ko muri iki cyumweru dusoza aribwo abashinzwe umutekano bamusanze aho atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara baramufata.

Murama Jean Pierre, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cyigenga gicunga umutekano cyari cyarahaye akazi Cyubahiro na bagenzi be, yavuze ko ibyakozwe n’abakozi babo bitajyanye n’amahame y’ikigo, avuga ko ibyo bakoze bagomba kubikurikiranwaho ku giti cyabo.

Ati “Ibyo bakoze bihabanye n’amahame y’ikigo cyacu, ku bufatanye n’izind inzego z’Igihugu tugiye kurushaho kugenzura abakozi bacu. Tugiye gukaza amahugurwa ndetse tunakaze ubugenzuzi mu bakozi bacu, aba bafashwe barakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, ibyaha nibibahama bazabihanirwe”.

Mu bandi bantu Polisi yeretse itangazamakuru harimo abacyekwaho kwiba mudasobwa z’abantu bazikuye mu biro no mu modoka, uwitwa Mbaraga Jean Pierre ariyemerera ko mu minsi ishize yagiye muri kimwe mu bigo by’ubuvuzi mu Karere ka Gasabo agiye kwivuza ahageze acunga umukozi asohotse mu biro yiba mudasobwa indi yayikuye mu modoka ahantu.

Yagize ati “Nagiye ahantu kwivuza ndebye mu biro mbona nta muntu urimo mpita ntwara mudasobwa, indi nayikuye mu modoka bayisize ahantu ibirahure bikinguye ncishamo akaboko ndayitwara”.

Mbaraga avuga ko izo mudasobwa zo mu bwoko bwa HP, yahise ajya kuzigurisha. Iradukunda Pacifique we avuga ko iwabo ari mu Karere ka Huye, aremera ko ari we waguze izo mudasobwa na Mbaraga.

Ati “Mu minsi ishize navuye iwacu i Huye nza i Kigali kurangura ibicuruzwa, Mbaraga na mugenzi we barampamagara bambwira ko bafite mudasobwa 2 bagurisha. Kuko bose iwabo turaturanye i Huye, twaravuganye turahura zombi mbishyura amafaranga ibihumbi 90 nisubirira iwacu, nyuma inzego z’umutekano zaje kumfata, ndemera ko naguze ibintu byibwe”.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda
CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu bacyekwaho ubufatanyacyaha mu bujura kuko harimo abibaga n’abaguraga ibyibwe. Yasabye abayobozi b’ibigo byigenga bishinzwe umutekano kujya bagenzura umunsi ku wundi abakozi babo.

Ati “Polisi ikurikirana biriya bigo kuko biri mu nshingano zayo ndetse inakurikirana aho bashinzwe gucunga umutekano n’uko bahabwa amahugurwa. Ariko na bo baba bafite uruhare rwo gukurikirana abakozi babo umunsi ku wundi, abakoresha babo bafite akazi kanini ko kubakurikirana”.

CP Kabera yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kwiba, ariko n’abafite akazi bakanyurwa n’ibyo bahembwa aho kwiba. Yasabye abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe bibwe kugira ngo hashakishwe abajura kuko n’abafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abibwe.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’Urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu n

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka