Kigali: Polisi yatabaye umwana wari wafungiranywe mu modoka

Ahagana saa munani z’amanywa, Polisi ihurujwe n’abakorera mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali, yatabaye umwana wari wakingiranywe mu modoka kuva mu gitondo.

Ikibazo cyatangiye ahagana saa saba, ubwo abagenzi ndetse n’abantu baparitse muri parikingi ya CHIC, babonye umwana mu modoka yatutubikanye yenda guhera umwuka bagatabaza.

Bagerageje kubwira umwana ngo akingure ariko kuko yari ameze nabi biramunanira.

Umwe mu bari aho yafashe icyemezo cyo kumena akarahure k’ahagana inyuma ku modoka, benshi bakunze kwita isambusa cyangwa mpandeshatu kugira ngo akingure ntibyamukundira.

Hashize umwanya byamugoye, ari ko asimburana n’abari kumwe na we ngo batabare uwo mwana ariko birananirana, Polisi yahise ishobora kuhakingura imukuramo yanegekaye.

Mu gihe bari bakirimo gushakisha ababyeyi b’uwo mwana, haje umuntu ufite kontaki y’iyo modoka arakingura, avuga ko yari yasiganye umwana na nyina n’umukozi, we akajya ku kazi.

Polisi yahise ijyana umwana n’uwo wavuze ko ari se, kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyarugenge.

Se w’uwo mwana yavuze ko aribwo yari agiparika imodoka, agasiga nyina w’umwana agiye kumugurira imiti, mu gihe umukozi we yavuze ko yahise ajya kumugurira imbuto.

Umubyeyi ukorera imbere y’aho iyo modoka yari iparitse witwa Nyirahabimana Chantal, yavuze ko iyo modoka yari ihari kuva mu ma saa tanu za mu gitondo. Kugira ngo bamenye ikibazo ni uko bumvise arira agahamagara papa, baza bagasanga umwana ameze nabi.

Ati “Bigaragara ko uyu mwana atitaweho”.

RIB ikomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye bamusiga mu modoka wenyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Impungenge zabaye nke,isi igeze ku musozo ubwa wamuririmbyi
Ibaze saa tanu kugeza saa saba udatekereza ko wasize umwana kuri risque,ahaaaa! Nzababdora ni umwana w umunyarwanda!

Alias yanditse ku itariki ya: 7-08-2022  →  Musubize

Ngo ntibakikoza abana mu mugongo bararyoshye
Bage babigisha umuco

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Abakire baranyica cyane bugize abasilamu ngo bafite frw uruzungu rwabo rwarirubakozeho niyemera gusa

Liza yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Abakire baranyica cyane bugize abasilamu ngo bafite frw uruzungu rwabo rwarirubakozeho niyemera gusa

Liza yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

HAMWE NO GUTA UMWANA UWO MUGABO AKURIKIRANWEHO NO KUBESHYA

MUSONERA ALPHASON yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka