Kigali: Mu mazu atubahiriza amabwiriza y’isuku harimo n’aya Leta
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko hakozwe ubugenzuzi bw’isuku mu nyubako zose zihuriramo abantu benshi mu mujyi wa Kigali, bagasanga hari izitubahiriza amabwiriza y’isuku.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko hakozwe urutonde rw’izo nyubako ndetse bene zo banahabwa igihe cyo kuba bubahirije ibisabwa.
Mu gusobanura icyo kibazo umuyobozi w’umujyi wa Kigali bwana Samuel Dusengiyumva yagarutse kuri izo nyubako avuga ko hari urutonde ndetse kandi kuri urwo rutonde hariho n’inyubako za Leta.
Yagize ati: “Urutonde rurahari rwose kuva ku rwego rw’akagali n’umurenge. Gusa umubare sinywibuka ariko na wo urahari. Muri ayo mazu kandi harimo n’amazu ya Leta.”
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yongeyeho ko ayo mazu yose yahawe igihe cyo kuzuza ibisabwa b atabyubahiriza bakayafunga. Ku mazu ya Leta yo ariko yavuze ko barimo gukorana n’inzego bireba ngo yuzuze ibisabwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|