Kigali: Kuri uyu wa Kane haratangira gahunda nshya yo gusuzuma #COVID19

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC gikomeje gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda nshya yo gusuzuma #COVID19, iyo gahunda ikaba itangira kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020 mu mihanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.

Ubutumwa RBC yanyujije kuri Twitter buvuga kuri iyi gahunda busobanura ko abakoresha ibinyabiziga, moto, n’abanyamaguru bazasabwa iminota 5 gusa, bapimwe hanyuma bakomeze urugendo.

RBC iti “Turasaba Abanyakigali korohereza abakozi bari muri iki gikorwa kugira ngo tubashe guhashya iki icyorezo. Dukomeze dufatanye #Tuzatsinda #COVID19.”

Inzego z’ubuzima zisobanura ko gusuzuma abantu mu buryo bwa rusange icyorezo cya Covid-19, bizakorwa nta kintu kidasanzwe gishingiweho, aho abakozi babishinzwe b’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) bazaba bari kumwe n’abapolisi hirya no hino, noneho bajye bagira abo basaba ko bapimwa mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Izo nzego zivuga ko uzajya amara gupimwa azajya ahita yikomereza muri gahunda ze, noneho ibisubizo abyohererezwe nyuma bimaze kuboneka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko icyo gikorwa kizabera ahantu hatatu mu Mujyi wa Kigali rwagati, ari ho kuri Stade Amahoro i Remera, kuri IPRC Kigali muri Kicukiro, ndetse n’imbere ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ahandi hazapimirwa iyo ndwara ni mu marembo y’Umujyi wa Kigali, akaba ari ahitwa Rugende, ku Giti cy’inyoni, mu Gatsata na Gahanga.
Uwo muyobozi avuga kandi ko biteganyijwe ko hazapimwa abantu 5,000.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko abantu bose batazajya bajya ahapimirwa uko babishaka kuko bizakorwa mu buryo bw’ubushakashatsi ngo hamenyekane uko Umujyi wa Kigali uhagaze.

Ati “Tuzi ko hari abantu benshi bashaka kwipimisha, ariko kubera ko bizakorwa mu buryo bw’ubushakashatsi ntihazapimwa ababishaka bose. RBC ni yo izagena uko bazajya bahitamo abapimwa. Ntabwo abantu bose bahamagariwe kwipisha, icyo basabwa ni uko abo bazaba bahisemo bakorohereza ababishinzwe bakabapima kuko ari no ku neza yabo”.

Ati “Turateganya gukora icyo gikorwa mu minsi y’akazi, ni ukuvuga kuri uyu wa Kane no ku wa Gatanu ndetse no mu cyumweru gitaha ku wa Mbere no ku wa Kabiri. Tuzashyiraho aho gupimira ku mihanda imwe n’imwe, tubikore mu masaha abantu baba ari benshi bava cyangwa bajya ku kazi”.

Uzaba yamaze gupimwa ngo azajya yohererezwa igisubizo kuri telefone ye nk’uko bisanzwe bigenda.

Ati “Nk’uko bisanzwe bikorwa, umuntu azashyirwa ku ruhande apimwe ariko hari n’ibindi azabazwa birimo nk’aho atuye, imyirondoro ye ndetse na nomero ye ya telefone. Iyo rero igisubizo kimaze kuboneka tukimwoherereza mu butumwa bugufi kuri telefone ye”.

Yongeraho ko abazasanganwa uburwayi bazakurikiranwa bakitabwaho nk’uko bisanzwe bikorwa, naho abazaba ari bazima ko nta kindi bazabazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka