Kigali: Ku Kimihurura harimo gushyirwa inzira yihariye y’abakora siporo

Umujyi wa Kigali watangaje ko watangiye kuvugurura amasangano y’imihanda ya Kimihurura, hakaba hagiye gushyirwa inzira yihariye y’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru, hagamijwe kongera ibikorwa remezo bya siporo. Hazashyirwa n’intebe rusange, iyo mirimo yo kuhatunganya ikazamara ibyumweru bitatu.

Imirimo yo kubaka iyi nzira iramara ibyumweru bitatu
Imirimo yo kubaka iyi nzira iramara ibyumweru bitatu

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu byumweru bitatu biri imbere uyu muhanda wa kabiri uzaba na wo umaze gushyirwamo ‘tapis’ mu rwego rwo korohereza abakora siporo yo kwiruka bari basanzwe bifashisha inzira y’abanyamaguru.

Uyu muhanda wa Kimihurura wari ukunze gukoreshwa cyane n’abakora siporo yo kwiruka mu gihe cya mugitondo na nimugoroba. Unyura ku biro bya Minisitiri w’Intebe ugakomeza kuri Minisiteri y’Ingabo n’iy’Ububanyi n’Amahanga ukagera ku kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro.

Mu nkengero hazashyirwa intebe rusange zo kwicaraho
Mu nkengero hazashyirwa intebe rusange zo kwicaraho

Iyi nzira ireshya n’ikilometero kimwe niyuzura izaba ibaye iya kabiri mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’indi yubatse i Nyarutarama izenguruka ku kibuga cy’umukino wa Golf. Iyo nzira ifite uburebure bw’ibilometro bibiri na metero 400 ndetse n’ubugari bwa metero enye.

Yorohereza abakora siporo yo kugenda n’amaguru bahanyura, ndetse ubuyobozi buvuga ko kubaka izi nzira ari gahunda ngari Umujyi uzakomeza gushyira mu bikorwa mu rwego rwo korohereza abakora siporo no kuyikundisha abandi muri rusange.

Umuhanda wa Kimihurura urimo gutunganywa uje wiyongera ku wa Nyarutarama
Umuhanda wa Kimihurura urimo gutunganywa uje wiyongera ku wa Nyarutarama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka