Kigali: Koperative z’abamotari zagabanyijwe ziva kuri 41 zigirwa 5

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zifite aho zihuriye n’abamotari zafashe umwanzuro wo gusesa koperative zose z’abamotari zari zisanzwe muri Kigali, zivanwa kuri 41 zigirwa 5.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe kirenga ukwezi cyari gishize abamotari bakoze igisa n’imyigaragambyo mu mihanda itandukanye yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, basaba ko ibiciro biri muri mubazi n’imikorere yazo byavugururwa.

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’abamotari zahagurukiye gukemura ibibazo byose byagaragaraga muri koperative z’abamotari kugira ngo akajagari kose karimo karangire, bityo imitangire ya serivisi muri uru rwego rufatiye runini abatari bake irusheho kugenda neza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni ho abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bamenyeshejwe imyanzuro mishya irimo ko koperative zigomba kugabanywa zikava kuri 41 zikaba 5.

Umuvugizi wungirije wa Gurinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko baje gusanga ikibazo nyamukuru abamotari bari bafite kitari mubazi ahubwo ngo yo yabaye imbarutso, kuko muri koperative zabo uretse kuba zari nyinshi, harimo n’ibibazo bitandukanye bitishimirwaga n’abanyamuryango.

Ati “Ibyo byose byaganiriweho muri ino minsi yashize, dusanga ikibazo si mubazi kuko mubazi yo bakomeje kuyifata, noneho imyanzuro yafashwe ni uko, hano mu Mujyi wa Kigali hari amakoperative 41, ubu ngubu araseswa nk’uko amategeko abiteganya, hazageho koperative 5”.

Akomeza agira ati “Hari imitungo amakoperative yari afite, izarebwa yose abanyamuryango bayigabane nk’uko amategeko abiteganya, kandi nta mutungo wundi bazongera gushaka mu makoperative, ndetse nta no guhora batanga umusanzu batangaga buri kwezi, ayo ni amafaranga azasubira mu mufuka wabo”.

Ikindi ni uko amafaranga batangaga bwa mbere muri RURA angana n’ibihumbi 10 yo kugira ngo uhabwe uburenganzira bwo gutwara, n’andi yatangwaga buri mwaka yose abamotari bayakuriweho, kuko azajya atangwa rimwe gusa ubundi bibe birangiye, ku buryo azajya atwara, uruhushya rwashira agasubira muri RURA akaruhabwa atongeye gutanga andi mafaranga.

Ku bijyanye n’imikorere ya koperative nshya, ngo zizajya zifashwa n’amafaranga ibihumbi 23 umumotari asanzwe atanga muri RURA, abe ari yo azajya ajya muri izo koperative nshya 5, asimbure umusanzu wari usanzwe utangwa muri koperative n’umumotari.

Imyanzuro mishya kandi yakuriyeho abamotari ibihano biteganywa n’amategeko ku bantu bakererewe gutanga imisoro nk’uko Mukuralinda akomeza abisobanura.

Ati “Ni ukuvuga ngo mu gihe cy’amezi atatu abamotari bose bazishyura imisoro ibyo bihano babivaniweho, ariko nyuma y’amezi atatu umuntu utazabyishyura, ibyo bihano bizagarukaho, nta mpamvu bagifite yo gutinya kujya kuri RRA ngo bajye kwishyura imisoro, ibihano byavanyweho mu gihe cy’amezi atatu”.

Ku bijyanye n’ibibazo byari byavutse mu ikoreshwa rya mubazi ngo na byo byatekerejweho ku buryo habayemo impinduka kandi ngo zigomba guhita zitangira gukoreshwa guhera umunsi iyi nama yabereyeho.

Mukuralinda Ati “Ku kibazo cy’urugendo, igiciro cyagiyeho ni amafaranga 400 ku birometero bibiri. Abantu bashobora kuvuga ngo kuki hongeweho udufaranga duke? Ariko twaje gusanga atazongera kwishyiriraho igiciro ashaka bitewe n’uko akubona wambaye, imvura igiye kugwa, ugasanga ibiciro bigenda bihindagurika. Ni ukuvuga ngo guhera uyu munsi bamenyeshejwe imyanzuro yafashwe mubazi zigomba gukoreshwa”.

Ngo mu byo polisi izajya igenzura na mubazi zirimo kuko zahise ziba itegeko guhera igihe abamotari bamenyesherejwe imyanzuro mishya.

Bamwe mu bamotari baganiriye Kigali Today bayitangarije ko bishimiye cyane impinduka zabaye, kandi ko nta kabuza izabafasha kurushaho gukora akazi kabo neza.

Umwe muri bo witwa Aimable Sibomana avuga ko muri koperative zabo hagaragaragamo akavuyo bitewe n’ubwinshi bwazo, ariko ngo ubu ibintu bigiye kurushaho kugenda neza.

Ati “Amakoperative kuba bayagabanyije ni byo, yari menshi cyane, yari afite akavuyo, uko babikoze jye ndabyishimiye pe, mubazi izadufasha kuva bayongereye igiciro, nta kibazo umuntu azajya ayikoresha, iyi myanzuro iraza kudufasha kuko biraza koroha kuba twatunga ibyangombwa, kuko gutunga ibyangombwa ni cyo kintu cyari gikomeye ariko ubu biroroha, abamotari bose bumve ko batunga ibyangombwa”.

Mu Rwanda habarirwaga koperative zigera mu 180 z’abatwara abagenzi kuri moto mu buryo bwa rusange, zigizwe n’abamotari basaga ibihumbi 47.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze twishimye izo mpinduka. Njye nkorera muntara mu karere ka nyanza nonese izo mpinduka no muntara zizakurikizwa mudufashe

Munezero yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Murakoze twishimye izo mpinduka. Njye nkorera muntara mu karere ka nyanza nonese izo mpinduka no muntara zizakurikizwa mudufashe

Munezero yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Murakoze twishimye izo mpinduka. Njye nkorera muntara mu karere ka nyanza nonese izo mpinduka no muntara zizakurikizwa mudufashe

Munezero yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka