Kigali: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryahawe inkunga y’Amayero 500,000

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi washyikirije Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP), ishami ry’u Rwanda inkunga y’amayero ibihumbi magana atanu (500,000) kugira ngo ribashe guhangana n’ingaruka ryagizweho na COVID-19.

Iyi nkunga izafasha PAM, ishami ry’u Rwanda, gutera inkunga Leta mu bikorwa byayo byo gufasha abatishoboye kugira imibereho myiza no kwihaza mu biribwa ndetse no guhangana n’ibibazo byatewe na COVID-19.

Iyi nkunga kandi izanunganira Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu bishoro byo guhangana n’ingaruka za COVID-19, haboneka ibiribwa bihagije, uburyo bwo kugemura umusaruro ku masoko.

Ukuriye intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu Rwanda, Ambasaderi Nicola Bellomo yavuze kugira ngo u Rwanda rubashe guhangana n’ingaruka za COVID-19 ari ngombwa ko habaho uburyo buhamwe bwo kugira umutekano w’ibiribwa.

Yagize ati “Kugira ngo ubashe guhangana n’ingaruka za COVID-19, ni ngombwa ko u Rwanda rwakwifashisha ubumenyi mu bya tekiniki buzashimangira uburyo bwo kurengera imibereho myiza y’abaturage no kwihaza mu biribwa kugira ngo rubashe no gushyikira ubukungu bw’igihugu.”

Umuyobozi wa WFP mu Rwanda, Edith Heines avuga ko bafite ubumenyi buhambaye mu isesengura ry’ibiribwa ndetse bakagirana n’ubufatanye bwa hafi na Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

WFP kandi ngo izafasha ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze kuri gahunda y’igihugu yo guteza imbere imibereho myiza hagenzurwa, gusuzuma no gutanga ibitekerezo kugira ngo hatangwe igisubizi ku ngaruka zatewe na COVID-19.

Ati “Iyi nkunga itanzwe, WFP, izafasha guverinoma kurushaho kunoza gahunda zijyanye n’imibereho myiza hagendewe ku masomo twakuye kuri iki cyorezo.”

Iyi nkunga ngo izafasha muri gahunda isanzwe yo kwihaza mu biribwa no gusesengura ahari intege nke ndetse inafashe ku isoko mu kugenzura amasoko n’uburyo bwo kugemura umusaruro no guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Uyu musanzu watanwe 100% n’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi, hagamijwe kuzamura urwego rw’ubuhinzi, gukoresha neza ubutaka n’amazi, kwihaza mu mirire mu rwego guhangana n’ingaruka za COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka