Kigali: Inkongi y’umuriro yafashe imodoka irashya irakongoka

Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya umuriro, ryahangana n’inkongi itunguranye yafashe imodoka ifite pulake ya RAD500U, yahiriye ahitwa mu Migina, ahegereye Stade Amahoro.

Icyateje iyo nkongi nticyabashije kumenyekana, ariko abaturage bari hafi aho bavuze ko bishobora kuba byaturutse ku nsinga z’amasharanyarazi zo mu modoka.

Itsinda ry’abashinzwe kurwanya inkongi bageze aho iyo mpanuka yabereye bihutira kuzimya umuriro, bikaba byatumye abantu benshi baza gushungera.

Bamwe mu baturiye ahabereye iyo nkongi bafashije Polisi muri icyo gikorwa, nko mu guterura impombo y’amazi ikoreshwa mu kuzimya.

Ku rundi ruhande, ubukana bw’umuriro bwari bwinshi bitewe n’uko amapine yahise aturika. abarwanyaga inkongi bakaba bahise bahagarika kumena amazi ku modoka yashyaga.

Mu gihe cy’iminota 30 bari muri ako kazi, abashinzwe kurwanya inkongi babashije kuyihagarika, igikorwa cyakomewe amashyi n’abatuye hafi aho barebaga uburyo iyo modoka yahiye hafi yo kuba ivu, kuko ntacyabashije gusigara usibye ikizu cyayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka