Kigali: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye amashuri n’inzu z’abaturage

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, yasenye ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali birimo inzu z’abaturage, amashuri arasambuka n’ibindi bikorwa remezo.

Amashuri yasambutse
Amashuri yasambutse

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’ibyangiritse, ariko amakuru dukesha Umujyi wa Kigali, avuga ko muri Nyarugenge ahitwa Camp Kigali, bimwe mu byumba by’amashuri byasenyutse kubera umuyaga mwinshi wari uvanze n’imvura ariko nta muntu wahakomerekeye. Kuri ubu abanyeshuri biga mu byumba byasenyutse babaye bashyizwe mu bindi biizama.

Ahandi hagizweho ingaruka n’imvura yaguye ni i Kinyinya mu mudugudu wa Kadobogo, aho bivugwa ko inzu zasenyutse ndetse n’ibikoresho birangirika.

Imvura yari imaze iminsi myinshi itagwa hirya no hino mu Gihugu ku buryo benshi mu bahinzi bafite impungenge ko nta musaruro bazabona bitewe n’uko imyaka yari yarumye.

Mu turere twa Gicumbi mu Majyaruguru na Karongi mu Burengerazuba ho izuba rimaze igihe ryaka ryabanjirijwe n’imvura y’urubura rwangije imyaka ku buryo bamwe bazongera gutera indi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka