Kigali: Imurikagurisha mpuzamahanga ryari riteganyijwe mu kwezi gutaha ryigijwe inyuma

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza ko Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 ryari riteganyijwe kubera i Gikondo kuva tariki ya 21/07/2020 kugeza ku ya 10/08/2020 ryimuriwe kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31/12/2020.

Ku irembo mu imurikagurisha ry'umwaka ushize wa 2019
Ku irembo mu imurikagurisha ry’umwaka ushize wa 2019

Itangazo PSF yasohoye riravuga ko iryo murikagurisha ryasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa byinshi bitandukanye birimo n’ingendo z’abaryitabiraga baje kumurika ibikorwa byabo baturutse mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka