Kigali: Impanuka ihitanye babiri, bane barakomereka

Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku muhanda uva ahazwi nko kwa Rwahama ugana ku Mushumba mwiza mu murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulaki ya RAE 539, babiri bahita bitaba Imana abandi bane barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishizwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere,
avuga ko iyi mapanuka yatewe n’uko imodoka ya Fuso yabuze feri ikagonga
umumotari wari uhetse umugenzi, bombi bagahita bitaba Imana, umushoferi wa Fuso arakomeraka bikomeye, naho abo bari kumwe 3 bakomereka byoroheje.

SSP Irere ati “Imodoka ya Fuso yari itwawe n’uwitwa Rwabizi Gad w’imyaka 26,
yagonze mu rubavu imodoka yo mu bwoko bwa coaster RAB 623M yari
itwawe na Tuyisenge Théogène w’imyaka 37, irakomeza igonga moto TVS RB910
itwawe na Uwizeye Eliezer w’imyaka 41 wahise apfa, uhetse umuntu
utaramenyekana umwirondoro we na we wahise apfa. Hanakomeretse byoroheje
abagenzi bari muri Fuso aribo Ishimwe Nadine w’imyaka 25, Mulisa Moses
w’imyaka 32 na Munyaneza Samson w’imyaka 44”.

Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru naho abakomeretse
bajyanwa ku bitaro bya Kanombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ngabonziza contrôle technique yamezi 3!!wowe ushatse wavuga ko bakwiye kuzica mumuhanda kuko ntayawe irimo niba ujya ukurikira banza urebe impanuka ziba kandi zica abantu urasanga izo uvuga alizo zikora impanuka nke mubinyabiziga byose nubwo nabo bake ali abacu dukeneye ko baticwa nimpanuka impanuka zo zizahoraho kuko iziterwa nabatwaye nabagenzi ziruta iziterwa nikinyabiziga ubwacyo naho umuti umwe ubaye contrôle tech,wasabako bazishyira muli moto amagare imodoka nto kuko nibyo byihariye 98% byimpanuka zica abantubenshi

lg yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Yooooo Uwizeye imana imwakire

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

PORISI NIKOMEZE GUKAZA UMUTEKANO

OLIVIYE yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ikibazo kizi mpanuka gikomeje guteza ibibazo bikomeye mugihugu kd turabura ubuzima bw’abantu buri munsi rwose turasaba Police y’u Rwanda ko bashyira speed governer mubiyabiziga bitwara imizigo.

NGABONZIZA FRANÇOIS yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Birababaje ...gusa usanga ibyo binyabiziga bifite controle technique .
Byaba byiza amakamyo agiye ahabwa controle y’amezi 3kandi controle yazo igashyirwamo ubuhanga no kutanjenjeka

Koya kotsi yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ooh!lmpanuka zirikwiyongera cyane natwe twabuze mukuru wacu 2020 nta nimpozamarira turabona Kandi imyaka igiye kuba3 abashoferi nibagerageze kujyana ikinyabiziga mumuhanda cyujuje ibisabwa tudakomeza kubura imbaraga zigihugu bantu banjye! Kandi nabuze ababo kubwiyompanuka bakomeze bihangane murakoze

Twizerimana claudine yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Yooooo imana ibakire mubayo

Bienvenu wi kirinda yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ohh nibihangane disi twese nitonzira abapfuye imana ibakire mubayo nabakomeretse barware ubukira Murakoze Mugire Ibihe Byiza

Sugira Sadi yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Impanuka zikomeje kwiyongera abantu turababura buri musi abatwara Ibinyabiziga nukureba kobyujuje ibisabwa mbere yuko bijya mumuhanda

Alias yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Impanuka zikomeje kwiyongera abantu turababura buri musi abatwara Ibinyabiziga nukwirinda umuvuduko ukabije kdi bakajya basuzuma neza Ibinyabiziga byabo kobyujuje ibisabwa

Alias yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka