Kigali: Igice cy’umuhanda kiri hagati ya Masaka na Kabuga kirafunze

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abatuye muri uwo mujyi n’abawugendamo bose ko hari imirimo yo kubaka imiyobororo y’amazi ku muhanda Masaka - Kabuga(NR3) bityo igice cy’umuhanda kiri hagati ya Masaka na Kabuga kikaza kuba gifunze.

Umujyi wa Kigali uravuga ko imirimo yatangiye mu ijoro ry’itariki ya 11 Nzeri 2021 ikazageza tariki ya 15 Nzeri 2021.

Abatwara ibinyabizaga baragirwa inama yo gukoresha imihanda ishamikiye ku muhanda Masaka - Kabuga (NR3) nka Kabuga-Intare Arena-Mulindi-Remera hamwe na Inyange-Masaka-Kabuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngoma mutenderi muzingira cell turasaba kaburimbo imihanda irimo irasenyuka kubwishi kandi nivumbi riraturembeje turabasabye bayobozi banyakubahwa. Tubasabye tubabaye cyane mutubabarire tugeze kure cyane. Murakoze ndi Ingoma mutenderi Muzingira turabashimiye muturwaneho tugeze kure rwose.

Kana k’imana ikunda cyane yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

Aya makuru ni sawa cyane, gusa mujye mutangira amakuru kugihe kuko nk’ubu hamaze kubera impanuka ikomeye mumasaha ya mugitondo nkeka yanahitanye ubuzima bw’abantu.

Balthez yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka