Kigali: Ibyumba 22 by’inyubako ya Downtown byafunzwe
Kuri uyu wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwafunze ibyumba 22 by’inzu y’ubucuruzi izwi nka Downtown ikorera ahari Gare yo mu Mujyi wa Kigali.
Akarere ka Nyarugenge kavuga ko byatewe n’uko abakorera muri iyo nyubako ndetse n’ababagana barimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, hagendewe ku bugenzuzi bumaze iminsi bukorwa.
Ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko ibyumba by’iyo nyubako byafunzwe kubera ko ababikoreramo babaga bacucikiranye bigatuma hatubahirizwa amabwiriza yo kutarenza 50% by’abagomba kuba bahari.
Ubugenzuzi kandi ngo bwagaragaje ko ubuyobozi bw’iyo nyubako bufite intege nke mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse ko mu gihe byagaragara ko nta ngamba nshya zifashwe, inzu yose ishobora gufungwa.
Emmy Ngabonziza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge. avuga ko buri muryango w’inzu ya Downtown wafunzwe uzatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, ubuyobozi bw’inyubako nabwo bugasabwa gutanga ibihumbi 600 kuko bwafatiwe mu makosa inshuro zirenze imwe.
Ngabonziza yagize ati “Bagomba kuzamura imyumvire bakumva ko bafite uruhare rukomeye mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-9, baba abari mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’abaza babagana,... barishyira mu kaga bakanagashyiramo abandi".
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|