Kigali: Ibifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyari byangijwe n’inkongi
Inyubako y’uruganda C&D Products Rwanda rukora imyenda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro ndetse n’ibintu byari birimo bifite agaciro gasaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda nibyo byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye uru ruganda.
Kubera ko iyi nkongi yafashe iyi nzu mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 5 Kanama 2024 ibikorwa by’ubutabazi byasanze hamaze kwangirika byinshi kuko amakuru yamenyekanye inkongi yamaze gusakara hose.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko nubwo iyi nkongi yangije ibyari muri uru ruganda rutunganya imyenda rwari rufite ubwishingizi.
Ati “Inkongi yaturutse muri etaje yo hejuru umuriro ugenda ufata no mu bindi byumba ariko ishami rya Polisi ryatabaye rizimya umuriro utaribasira izindi nyubako”.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateje iyi nkongi ariko inzego z’umutekano ziracyakora iperereza ngo zimenye impamvu yayo.
Ku kibazo cy’inkongi umuvugizi wa Polisi yagize icyo atangaza ku bintu bishobora guteza inkongi kugira ngo abantu babyirinde.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko hari ikibazo cy’inkongi y’umuriro zituruka ku mpamvu ebyiri. Iya mbere kuba inkongi ituruka ku nsinga z’amashanyarazi cyangwa kuri gaze yo gutekesha.
ACP Rutikanga, yagaragaje ko ku birebana n’insinga z’amashanyarazi, hari ubwo usanga abari kubaka inzu bakoresha insinga zitujuje ubuziranenge zikaba zateza inkongi y’umuriro ndetse hari n’abacomeka ibikoresho byinshi ku rusinga rudafite ubushobozi bwo gutanga uwo muriro bikaba byateza inkongi.
ACP Rutikanga avuga ko abantu bari bakwiye kugira ubumenyi bw’ibanze ku biteza impanuka nuburyo bakoreshamo Gaz kugira ngo birinde inkongi.
Mu kurwanya izi nkongi Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Inkongi n’Ubutabazi (Fire & Rescue Brigade) ritanga amahugurwa binyuze mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi kugira ngo uwahura nayo amenye uko yakwitabara akayizimya.
Bimwe mubyo Polisi yigisha abantu n’uburyo bwo kuzikumira no kuzizimya igihe zibaye, guhungisha abantu bari ahabereye inkongi, ubumenyi bwo kugenzura ibyateza inkongi, gukoresha, kizimyamwoto.
Ati “Ni byiza no guhita umuntu amenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zitabarire ku gihe hatarangirika byinshi”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|