Kigali: Ibice byaburaga amazi bizayabona guhera kuri uyu wa Kane

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, basuye uruganda rw’amazi rwa Nzove nyuma yo guhabwa imiyoboro minini izatanga amazi aho yaburaga muri Kigali, guhera ku wa Kane tariki 08 Kamena 2023.

Imashini nshya zashyizwe muri urwo ruganda
Imashini nshya zashyizwe muri urwo ruganda

Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC Ltd), kivuga ko ibikorwa byo kongerera ubushobozi uruganda rwa Nzove, bigomba kugeza amazi ku batayafite batuye mu mirenge myinshi izengurutse Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi muri WASAC ushinzwe Amazi n’Isuku mu mijyi, Methode Rutagungira, avuga ko aho batari bafite amazi ari mu bice bya Bweramvura na Jabana, Nduba, Bumbogo, Nyabikenke ndetse na Zone y’Inganda i Masoro ikazongererwa amazi.

Kongerera ubushobozi uruganda rwa Nzove (rwahawe pompe zizamura amazi) ndetse no kurwagurira imiyoboro, byakozwe ku nkunga y’u Buyapani binyuze mu kigo cyabwo gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (JICA), kuva mu myaka ya 2019-2023.

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Fidèle Abimana, yateguje abantu ko batazabona amazi neza mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ubwo WASAC izaba yatangiye gukoresha imiyoboro minini mishya kuva tariki 08-22 Kamena 2023.

Abimana ati "Nyuma y’icyo gihe amazi aziyongera kuko haziyongeraho m³ hafi ibihumbi 25, bizatuma uduce twa Remera, Kimironko, Gasanze n’ahandi tuhatanga amazi ndetse n’igihe yabonekeraga kiziyongera".

Ikigo WASAC kivuga ko Uruganda rwa Nzove rwari rusanzwe rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 100 ku munsi, ariko rukaba rwatangaga atarenga metero kibe ibihumbi 60 kubera amatiyo mato.

Ibigega bisukurirwamo amazi
Ibigega bisukurirwamo amazi

Ayo matiyo yari asanzweho yari afite umugende ungana na milimetero 600 z’ubugari (diameter), ubu akaba yasimbujwe ibihombo bini bya milimetero 900 z’ubugari.

WASAC ivuga ko nyuma yo kongerera Nzove ubushobozi, amazi urwo ruganda rutanga azajya agenda yiyongera kugera ubwo azagera kuri metero kibe ibihumbi 87 ku munsi.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ubona amazi angana na metero kibe ibihumbi 120 ku munsi, avuye ku nganda enye za Karenge, Nzove, Kanzenze na Kimisagara.

JICA ivuga ko umushinga wo kugura impombo nini no gutanga ubunararibonye ku bakozi ba WASAC, wakoresheje inkunga y’u Buyapani ingana n’Amadolari ya Amerika Miliyoni 23.6, akaba asaga Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 25.

Amatiyo manini atwara amazi
Amatiyo manini atwara amazi

JICA ivuga ko ikomeje gufatanya na WASAC guteza imbere indi mishinga, harimo uwitwa Kaizen ugamije gukoresha neza amazi birinda ibihombo, hamwe no kuyakwirakwiza mu buryo bunoze.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yizeza ko azakomeza ubufatanye na Leta y’u Rwanda muri gahunda zinyuranye, cyane cyane iyo gutanga amazi, gukwirakwiza amashanyarazi no guteza imbere Ubuhinzi.

Abayobozi batandukanye bwo basuraga urwo ruganda rwongerewe ubushobozi
Abayobozi batandukanye bwo basuraga urwo ruganda rwongerewe ubushobozi
Abayobozi muri MININFRA, Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda, WASAC na JICA basuye amatiyo manini azafasha Umujyi wa Kigali kubona amazi ahagije
Abayobozi muri MININFRA, Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, WASAC na JICA basuye amatiyo manini azafasha Umujyi wa Kigali kubona amazi ahagije
Aho amazi avira muri Nyabarongo yinjira mu ruganda
Aho amazi avira muri Nyabarongo yinjira mu ruganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka