Kigali: Hatashywe irerero ryita ku bana mu gihe ababyeyi babo bari mu kazi (Video)

Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’inzego zitandukanye, tariki 16 Ukuboza 2021 batashye irerero ry’abana bafite kuva ku mezi atatu kugera ku myaka itatu bafite ababyeyi bakora imirimo itandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyishimiwe n’ababyeyi bahangayikishwaga n’imikurire y’abana babo kuko batabaga bizeye uko abana babo babayeho mu gihe na bo bari mu mirimo.

Iri rerero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 25 aho begerejwe ibibafasha gukura neza harimo ibibafasha gukina, kuruhuka, kubona ifunguro ndetse n’aho kwidagadurira.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka