Kigali: Harimo kugeragezwa uburyo bushya bwo guhahira mu isoko

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gushyiraho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19 mu masoko yo muri uyu mujyi.

Mu masoko harinjira abantu bakeya bagahaha, barangiza hakinjira abandi
Mu masoko harinjira abantu bakeya bagahaha, barangiza hakinjira abandi

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, yavuze ko batangiye kugerageza uburyo bwo kwinjiza abaguzi mu matsinda y’abantu bake, bakagura ibyo bakeneye mu isoko, barangiza itsinda rikurikiyeho na ryo rikinjira.

Ubu buryo bushya bukaba buri kugeragezwa mu isoko rya Zinia riri mu Karere ka Kicurkiro.

Umutesi agira ati “Turasaba abaguzi kugerageza gukoresha umwanya muto ushoboka mu masoko. Ikindi ni uko turimo gusaba abaguzi kwirinda kwinjira igihiriri ari benshi ngo binjirire rimwe mu masoko. Twatangiye kubikora mu isoko rya Zinia, aho abantu binjira mu matsinda. Hakabanza hakinjira itsinda ry’abantu 50 bakagenda bakagura, bagahabwa iminota 15”.

Uwo muyobozi yongeraho ko iminota 15 ari yo myinshi, ariko bishobotse n’itanu yakoreshwa. Akomeza avuga ko kuva ubu buryo bwatangira kugeragezwa ku wa Gatatu tariki 20 Kanama 2020 mu isoko rya Zinia, babona burimo kugabanya ubucucike mu masoko.

Umutesi Solange avuga ko ingamba zidasanzwe zirimo gufatwa zijyana n’umwihariko wa buri soko. Ariko nanone akibutsa buri wese kugira uruhare rwe mu gutuma kino cyorezo kidakomeza gukwirakwira.

Ati “Ingamba zitandukanye zagiye zifatwa mu masoko bitewe n’umwihariko wa buri soko. Nari mvuze Zinia nk’umwihariko waho. Nitujya no mu isoko rya Gahanga na ho twahafatiye ingamba zihariye. Aho abaranguza, abagura ibintu byinshi, twabashyize ukwabo. Twabashakiye ahantu hihariye, ahantu hari ikibuga kugira ngo babashe kwisanzura”.

Yongeyeho ko izi ngamba zanageze mu masoko ya Kabeza n’isoko rya Gahoromani.
Ati “Ingamba zose zajyaho, ingamba ikomeye turimo dusaba abantu ni uko buri wese yakumva ko ibi bihe byarushijeho kuba ibidasanzwe. Cyane cyane ku bakoresha amasoko. Ibi birasaba ko buri wese yongera agatekereza, akumva ko niba bigeze aho amasoko asaba kuba afunze, ibihe birakomeye kurenza”.

Izi ngamba nshya ziri gufatwa ku masoko zije nyuma y’uko amasoko abiri manini yo mu Mujyi wa Kigali, ari yo isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market), n’isoko ryo Kwa Mutangana yasanzwemo abantu benshi bafite ubwandu bwa Covid-19, bikayaviramo kuba afunzwe.

Mu minsi irindwi ishize mu Mujyi wa Kigali hakaba hamaze kuboneka abarwayi bashya ba Covid-19 basaga 400. Abenshi muri bo bakaba barabonetse muri ayo masoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahh non le virus c.est pas comme ca !ibyo ntacyo bimaze virus aho iri urayandura nubwo wakora iki! Leta nitegure ibyangombwa byo kuvura abarwayi and then mureke business

Luc yanditse ku itariki ya: 22-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka