Kigali: Hari imihanda imwe ifunze kubera ibikorwa by’imiyoboro y’amazi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imirimo yo gukora imiyoboro minini y’amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kuva taraiki 23 kugera tariki 29 Ugushyingo 2022 hari imihanda izaba ifunze abatwara ibinyabiziga bagasabwa gukoresha indi mihanda.

UMUHANDA KARURUMA0-BWERAMVURA
UMUHANDA KARURUMA0-BWERAMVURA

Iyo mihanda ni: Umuhanda KG 17 Ave uzaba ufungiye Kimironko iruhande rwa "Ubuzima Polyclinic", kuva taliki ya 23/11/2022 saa 08:00 kugeza 24/11/2022 20:00. Abasanzwe bakoresha uyu muhanda bakwifashisha KG 205 uhinguka kwa Rwahama.

Umuhanda KG 19 Ave uzaba ufungiye ku isangano ry’imihanda ugana ku Biro by’Umurenge wa Kimironko, kuva taliki ya 25/11/2022 saa yine za ninjoro kugeza 26/11/2022 saa yine za ninjoro. Abasanzwe bakoresha uyu muhanda bakoresha iyindi nko kwa Ndengeye KG 42 St, KG 44 St na KG 17St.

Polisi ikomeza ivuga ko uyu muhanda Karuruma-Bweramvura uzaba ufungiye ku Makawa, kuva taliki ya 28/11/2022 saa 8:00 kugeza 29/11/2022 saa 20:00. Abasanzwe bakoresha uyu muhanda barasabwa kuzakoresha umuhanda unyura imbere ya "Harmony Bar".

Kugira ngo abatwara ibinyabiziga batazahura n’imbogamizi mu migendere yabo abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko iki gikorwa ari cyiza Polisi yakoze cyo kubayobora kuko ubu bahaguruka bazi aho berekeza.

Rudasingwa Innocent ati :“Nibyo kubitumenyesha mbere kuko bidufasha kutayobagurika cyangwa kuba twasubira inyuma kuko aho tugiye bahafunze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka