Kigali: Hari abubatse mu bibanza 6,242 bashobora guhomba inzu zabo
Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG), buvuga ko ba nyiri inzu zubatswe mu bibanza bigera kuri 6,242 byagenewe ibindi bikorwa, nk’uko bigaragazwa n’Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, bashobora kuzihomba.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yabitangaje ubwo yarimo kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko(Imitwe yombi), Raporo ku micungire n’imikoreshereze by’umutungo wa Leta y’umwaka w’Ingengo y’Imari warangiye ku itariki 30 Kamena 2024.
Kamuhire yasobanuye ibibazo birimo kugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, akavuga ko hamwe na hamwe barimo gutuza abantu mu buryo bunyuranije n’ibyo icyo gishushanyo mbonera kigaragaza.
Avuga ko Umujyi wa Kigali ushinzwe gutegura inyigo z’ibishushanyo mbonezamiturire, gutunganya site zo guturaho no gutanga impushya zo kubaka, ariko igenzura ryakozwe ngo ryasanze hari ibyangombwa 6,176 byo kubaka ahagomba kubakwa byatanzwe hatabanje gukorerwa bishushanyo by’imiturire(physical plan).
Iryo genzura kandi ngo ryasanze inyigo z’ibishushanyo by’ahagenewe imiturire zakozwe n’Umujyi wa Kigali zitarenga 49% by’ubuso bwose bw’uyu mujyi, bwagenewe imiturire bungana na hegitare 8,361.
OAG ikavuga ko hari n’ibishushanyo 19 muri 30 by’imiturire byagaragaye ko bifite ingingo zidahuje n’Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akomeza avuga ko hari ibibanza byo guturaho bigera ku 6,242 biri aho Igishushanyo mbonera cyageneye ibishanga, amashyamba, mu manegeka (hahanamye), ahari insinga z’umuriro w’amashanyarazi mwinshi ndetse n’aho amatiyo y’imyanda anyura.
Kamuhire agira ati “Kuba ibyo bibanza byarubatsweho inzu kandi haragenewe ibindi bikorwa, bishobora kuzateza igihombo haba ku ruhande rwa Leta cyangwa se na ba nyiri izo nzu bubatse muri ibyo bibanza.”
Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ruvuga kandi ko rwakoze ubugenzuzi bwa serivisi z’imyubakire mu turere umunani twunganira Kigali [ari two Musanze, Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Nyagatare, Rwamagana na Bugesera].
Uru rwego ruvuga ko ubwo bugenzuzi bwagaragaje ko imijyi yo muri utwo turere, ifite ibishushanyo mbonera ariko bitagaragaza ibice bibigize(sectorial master plans) bizakorerwamo ibikorwa byihariye nk’ubukerarugendo, imikino, ubuhinzi, amashyamba n’ibindi bikorwa remezo.
OAG ikavuga ko 84% by’ibyangombwa by’ubutaka bw’abaturage bimuwe kubera inyungu rusange, kugeza ubu bitarandikwa ku turere n’Umujyi wa Kigali, bigaterwa n’uko serivisi z’imiturire zitaratungana neza.
Ohereza igitekerezo
|