Kigali: Haje bisi nto z’amashanyarazi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Muri gare zo mu Mujyi wa Kigali, hiyongereyemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa n’amashanyarazi, umugenzi akishyura amafaranga 500 aho yaba ajya hose muri Kigali.

Izi bisi zishyuza amafaranga 500 aho wajya hose muri Kigali
Izi bisi zishyuza amafaranga 500 aho wajya hose muri Kigali

Mu duce izo modoka zatangiye gukoreramo hari ukuva muri gare ya Nyanza ya Kicukiro kugera mu Mujyi (Gare ya Downtown), Remera-mu Mujyi, mu Mujyi-Kagugu, mu Mujyi-Nyabugogo, ariko ngo hari n’indi mihanda (ligne) igiye gufungurwa nk’uko ba nyiri izo modoka babitangaje.

Umushoferi w’Ikigo ‘Go Green Transport’ gitwara abagenzi muri izo modoka z’amashanyarazi, Gaga, agira ati "Igiciro ni kimwe aho waba ujya hose, ni 500Frw, ni imodoka irinda abantu ubushyuhe, nta kubyigana kuko bose baba bicaye."

Ni imodoka nto kuri Coaster ariko zikaba nini kurusha ’minibus’ zo mu bwoko bwa ’Hiace’, kuko zo zifite imyanya 22 y’abagenzi hakiyongeraho uwa 23 wa shoferi.

Umwe mu bayobozi ba ’Go Green Transport’, Tsega Solomon, avuga ko buri modoka bafite y’amashanyarazi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, igera mu Rwanda igurwa Miliyoni 93Frw.

Ku ikubitiro bakaba bazanye imodoka 10 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hamwe n’izindi 4 za ’pick up’, zose zikaba zitwarwa n’amashanyarazi 100%.

Tsega avuga ko izo modoka ziba zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 320(km) iyo bateri yayo yuzuye, icyakora nanone ngo bitwara igihe kingana n’amasaha arindwi kuri sharijeri, bikaba byiza umuntu ayiraje ku muriro iyo iri bwirirwe mu kazi.

Tsega avuga ko bakirimo kwiga isoko ry’u Rwanda, kugira ngo bazane izindi modoka nyinshi z’amashanyarazi mu gihe baramuka babonye ko abantu bitabira kuzigendamo.

Tsega (mu butumwa bwo kuri Whatsapp) yagize ati "Ikigo cyacu gikora bene izi modoka, nkeka ko kuzongera mu gihe twaba tubonye zikenewe cyane(high demand) bitatugora."

Kugeza ubu izo modoka zifite sharijeri ahantu habiri mu Rwanda, kuri sitasiyo za Kimironko na Kicukiro(Niboye), ariko mu byo ikigo kizicuruza kivuga ko byihutirwa harimo no kubaka sitasiyo nyinshi hirya no hino mu Gihugu.

Ikigo ’Go Green Transport’ kivuga ko iyi gahunda yo gukoresha imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, izagabanya ikiguzi Leta itanga mu kugura ibikomoka kuri peteroli, ndetse no kwirinda imyuka ihumanya ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Natwe Kabuga- Remera-Nyabugogo
Kabuga-Kimironko mutugereho rwose Kandi twishimiye iterambere ry’Igihugu cyacu ndetse nabashoramali

Baptiste yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Natwe Kabuga- Remera-Nyabugogo
Kabuga-Kimironko mutugereho rwose Kandi twishimiye iterambere ry’Igihugu cyacu ndetse nabashoramali

Baptiste yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Muzizane na Remera Nyabisindu

Jimtex yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Izi modoka nizo zakabaye zunganira izisanzwe zikora transport mumugi wa Kigali, ariko byaba byiza zitari iz’uruganda ngo arinarwo ruzikoresha transport ahubwo zigurwe n’u Rwanda cg umunyarwanda.

Double A yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Uruganda niruzikoreshereze da! Wenda byaca akavuyo ko kubura imodoka zaba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda

Thomas yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Nanyabugogo zindiro muzishyirrmo

Joseph yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Woah. N’utundi duce tw’umugijyi izi modoka zafasha. Mukomereze aho.

Karvint yanditse ku itariki ya: 5-11-2023  →  Musubize

Mwibuke na KABEZA.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka