Kigali: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya imyanda ituruka mu bwiherero

Ikigo cy’Igihugu cy’isuku n’isukura (WASAC), ku bufatanye na komisiyo ishinzwe kubungabunga amazi y’ikiyaga cya Victoria (LVBC), baratangaza ko bitarenze umwaka wa 2025, i Kigali hazaba huzuye uruganda rutunganya imyanda ituruka mu bwiherero.

Ni umushinga uzafasha Igihugu muri gahunda zitandukanye zirimo no kubungabunga ibidukikije
Ni umushinga uzafasha Igihugu muri gahunda zitandukanye zirimo no kubungabunga ibidukikije

Ni nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibigo byombi yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022, mu mushinga ugamije gushyiraho uruganda rusukura imyanda y’amazi yanduye iva mu ngo, hadakoreshejwe imiyoboro, ahubwo hakifashishwa imodoka zizajya zividura, umwanda ukajya gutunganyirizwa ku ruganda.

Urwo ruganda rugiye kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ni rumwe muri enye zigomba kubakwa mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bifite aho bihuriye n’ikiyaga cya Victoria, birimo Kenya, Uganda na Tanzania, mu rwego rwo kurinda imyanda yangiza amazi yo muri icyo kiyaga.

Ni umushinga uzatwara ingengo y’imari ingana n’Amayero miliyoni 7.5, arimo agera kuri miliyoni 6.9 azakoreshwa mu mirimo yo kurwubaka, ayandi akazakoreshwa mu kubaka ubushobozi bwaba ubwa WASAC, kugira ngo izashobore gukoresha uruganda, cyangwa ba rwiyemezamirimo bazakoreshwa mu mirimo itandukanye irimo kubaka no gutwara imyanda ku ruganda.

Ni umushinga ujyanye na politiki y’Igihugu yo kubungabunga ibidukikije, aho izajya inabyazwamo ifumbire, ariko hakazanatekerezwa neza ibindi bishobora kuzabyazwamo.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa WASAC, Eng. Gisele Umuhumuza, avuga ko hari uruganda rwo kugeragerezamo uyu mushinga ruzatangira mu gihe cy’umwaka umwe.

Ati “Hari urundi ruganda rwo kwigiraho dushaka kuzuza umwaka utaha, icyo dushaka ni ukugira ngo mu gihe ufite inyubako kandi ukaba ufite amazi ukoresha umunsi ku munsi, icya mbere ni ukumva ko ariya mazi yanduye hari uburyo bwo kudakomeza kuyataba mu rugo rwawe, kugira ngo ashobore kuzavidurwa ajyanwe aho ayungururirwa, ni uko wubaka ku buryo aho bayafatira haba hateganye n’umuyoboro”.

Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzaba rwuzuye muri 2025
Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzaba rwuzuye muri 2025

Yongeraho ati “Niba utari hafi y’iyo miyoboro, wubake ku buryo utajya kwanduza ya mazi yo mu butaka, kandi tuzajya dushobora kukuvidurira, aho kugira ngo ujye kubaka umusarani wa kabiri, ahubwo wahamagara bakaza bakakuvidurira. Icyo gihe biroroha kandi ubutaka bwawe ukaba washobora kububyaza umusaruro mu bundi buryo”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wungirije wa LVBC, Eng. Coletha Ruhamya, avuga ko hejuru ya 80% y’amazi akoreshwa aba imyanda.

Yagize ati “Amazi dukoresha 80% ndetse no kurenga avamo yabaye imyanda, ayo twatekesheje, twogeje ibintu, twagiye mu bwiherero, ibyinshi biba umwanda. Kugira ngo dushobore kugera kuri rya terambere rirambye, uko duha abantu amazi tugomba guteganya n’aho ya yandi yanduye azajya”.

Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye, avuga ko u Rwanda nk’Igihugu rufite inyungu nyinshi muri uyu mushinga.

Ati “Amazi yanduye ni kimwe mu bishobora guhumanya yaba amazi magari dufite, cyangwa ayo munsi y’ubutaka, ari nayo akoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Iyo tugize amahirwe tubona umushinga nk’uyu udufasha gukuraho ya mazi y’umwanda yashoboraga kwangiza amazi magari cyangwa ayo munsi y’ubutaka”.

Uruganda rugiye kubakwa mu Rwanda nirwo rwa mbere mu nganda enye ziteganyijwe kubakwa muri Afurika y'Iburasirazuba
Uruganda rugiye kubakwa mu Rwanda nirwo rwa mbere mu nganda enye ziteganyijwe kubakwa muri Afurika y’Iburasirazuba

Akomeza agira ati “Igihugu cyacu cyihaye gahunda yo kubyaza umusaruro ibishanga dufite mu buryo butangiza ibidukikije, hashyirwamo ibyanya by’imyidagaduro n’ibindi. Ibyo byose ntabwo bishobora gushoboka igihe cyose ya mazi y’umwanda ava mu ngo z’abaturage akajya kureka muri cya gishyanga”.

Uyu mushinga kandi witezweho kuzafasha igihugu kubaka ubushobozi bwaba ubw’abakozi ba Leta babikoramo umunsi ku wundi, cyangwa abikorera ku giti cyabo, bazafasha mu gutwara iyo myanda y’amazi, ariko by’umwihariko abaturage bakaba basabwa kubigira ibyabo kugira ngo bizagerweho 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka