Kigali: Guturitsa urufaya rw’urumuri mu gusoza umwaka byasubitswe
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwahagaritse igikorwa cyari cyateguwe cyo guturitsa urufaya rw’urumuri (Fireworks) mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’umwaka no gutangira undi.

Iki gikorwa cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021 saa sita z’ijoro, nk’uko mbere byari byatangajwe.
Umujyi wa Kigali wavuze ko iki gikorwa cyahagaritswe mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, risaba abantu bose gukomeza kwitwararika no gukaza ingamba mu guhangana na koronavirusi .
Umujyi wa Kigali utangaje ibi mu gihe ku wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 abantu 1,488 (6.1%) babasanzemo Koronavirusi mu bipimo 24,501.
Mu Mujyi wa Kigali honyine abantu 764 ni bo batahuweho icyo icyorezo mu 1,488 babonetse.
Itangazo ryo gusubika igikorwa cyo guturitsa urufaya rw'urumuri/fireworks mu gusoza umwaka, hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bwa #COVID19, bwiyongera umunsi ku munsi. #Ntakudoha pic.twitter.com/n1RahIBljg
— City of Kigali (@CityofKigali) December 30, 2021
Reba uko ibishashi by’imiriro byaturikijwe mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ry’Ubunani bwa 2020
Ohereza igitekerezo
|
Ko mwabigize amamiliyoni menshi se mwabiturikije tukarasa covid, aduyi, nibindi bibi byose
Ko mwabigize amamiliyoni menshi se mwabiturikije tukarasa covid, aduyi, nibindi bibi byose