Kigali: Dore ibyakozwe byatumye hari benshi batakibarirwa mu manegeka
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hari ibikorwa remezo byinshi bimaze gukorwa byatumye benshi batakibarirwa mu batuye mu manegeka, kandi nyamara batarimuwe aho bari basanzwe batuye.
Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2017, yagaragazaga ko imiryango igera ku bihumbi 34 yose yari ituye mu manegeka, gusa ngo kuva icyo gihe kugera uyu munsi, hari imishinga myinshi itandukanye yagiye ikorwa, igamije kugira ngo harebwe uburyo abo bantu bakurwa mu manegeka.
Imwe muri iyo mishinga irimo umudugudu w’icyitegererezo uherekejwe n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze byubatswe i Karama ahazwi nka Norvege, hari n’undi mushinga wo gutuza neza abantu batuye mu kajagari ka Kangondo, bagiye kwimurirwa mu Busanza, aho icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’inzu 420 cyamaze kuzura, bikaba biteganyijwe ko mu kuboza hazimurirwayo n’abandi bo mu cyiciro cya kabiri, kuko kizaba cyaramaze kuzura.
Uretse iyo mishinga ngo hari n’indi yagiye ikorwa, havugururwa imiturire irangwa n’akajagari bidasabye ko abahatuye bimurwa, nk’uko Muhirwa Marie Solange, umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali abisobanura.
Ati “Tuvuge nk’urugero niba umuntu yari yegereye ruhurura, tukaba twaramubaruye icyo gihe nk’umuntu wari mu manegeka, iyo ruhurura tukaba twarayivuguruye, ubwo ndavuga nk’uyu mushinga wo mu Biryogo twakoze, uwo muntu ntabwo tuba tukimubarira mu bantu batuye mu manegeka, kuko icyashyiraga ubuzima bwe mu kaga tuba twaragikemuye”.
Uwo mushinga ngo basanze ari mwiza kuko wabashije gufasha abantu bari basanzwe batuye nabi, ukaba wari umushinga w’igerageza (Pilot project) ariko kuko byagenze neza, byatumye hatekerezwaa n’ahandi byakorwa nk’uko Muhirwa akaomeza abivuga.
Ati “Twahise dushaka n’ahandi hantu harangwa imiturire y’akajagari, ndetse n’abantu bahatuye tukaba tuvuga ko bari mu manegeka, kugira ngo aho na ho tugende tuhavugurura. Icyiciro cya kabiri nacyo ubu tukaba turi hafi kugitangira, tukaba tuzavugurura imiturire y’ahantu hitwa Nyabisindu”.
Akomeza agira ati “Hariya munsi ya ‘Control technique’, dushyireyo imihanda, kubaka za ruhurura, tugakora inzira z’abanyamaguru, tugashyira n’amatara ku mihanda, ndetse tukaba twagira n’ibindi bikorwa byakunganira abantu batuye aho ngaho, kuba twashobora kubaka cyangwa tukavugurura bitewe n’uko abantu baho baba babisabye kandi bikaba byabafasha”.
Umushinga wo kuvugurura muri Nyabisindu mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, uzajyanirana no kuvugurura akajagari kari mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’abantu bose batuye mu nkengero za ruhurura ya Mpazi ni mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.
Mu rwego rwo kugira ngo abatuye Umujyi wa Kigali bakomeze gutuzwa ahantu hadashira ubuzima bwabo mu kaga, ubuyobozi bw’uwo Mujyi, buvuga ko hari iminshinga myinshi itandukanye bufite, irimo n’iyo kureba abatuye nabi, bazajya batanga ubutaka bwabo bakubakirwa, ariko mu gihe barimo kubakirwa bakaba bakodesherejwe ahantu hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ariko buri muryango ujye uhabwa inzu igaragara nibura 3 chambres na salon na douche nkizo namwe mubamo kuko umuntu akenera kwisanzura . Icyumba cy.ababyeyi icy.abana cyangwa se 2 cuisine ifite aho babika ...
turabashimira kubyomwa koze n.ibyiza cyane