Kigali Convention Centre yagaragaye mu ibara ryo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, inyubako ya Kigali Convention Centre, imwe mu zigaragara cyane mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu masaha ya nijoro yagaragaye yaka mu ibara ryari rifite igisobanuro cyihariye.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko iyi nyubako yagaragaye muri iri bara rya ‘teal’ mu rwego rwo kugaragaza ubushake buhari mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura ((cervical cancer).

Ni mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangije ingamba zo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura(cervical cancer).

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu batanze ubutumwa mu kiganiro OMS yagiranye n’abantu bari hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, cyari kigamije gutangiza ubwo bukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye inama yatumijwe na OMS ko bitewe n’uko kanseri y’inkondo y’umura ifitiwe urukingo kandi ikaba ishobora kuvurwa igakira, ntawe ushobora kwihanganira ko yakomeza kwica imbaga y’abantu.

Yavuze ko kanseri y’inkondo y’umura ishobora kwirindwa ku rugero rurenze 93%, ariko kugeza ubu ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abagore benshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, nyuma ya kanseri y’ibere.

Ati "Ibi ntawabyihanganira bitewe n’uko hari ikoranabuhanga, politiki n’ingamba zo gukumira iyo kanseri no kuyivura".

Madamu wa Perezida wa Repubulika avuga ko kuva muri 2011 by’umwihariko mu Rwanda abana b’abakobwa batarakora imibonano mpuzabitsina bakomeje guterwa urukingo rw’iyo kanseri iterwa n’agakoko kitwa "Human Papilloma Virus(HVP)"

Yavuze ko kugeza ubu uburyo bwa mbere bwizewe bwo kwirinda iyo virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ari ugukoresha agakingirizo.

Reba ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatangiye muri iki kiganiro

Mu mbogamizi Jeannette Kagame yagaragarije OMS, harimo ikibazo cy’uko hari abagabo badaha agaciro cyangwa batazi ibijyanye no kwirinda virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, kuko bo batayirwara ariko bakayikwirakwiza.

Yavuze ko inzego z’ubuzima n’itangazamakuru bizakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage, kandi akaba yizeye ko impinduka muri buri gihugu zishoboka mu gihe haba hafashwe ingamba.

OMS ivuga ko mu kwezi kwa Kanama 2020 Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yita ku buzima, yemeje ko igiye guca burundu kanseri y’inkondo y’umura no gushyiraho ingamba z’ibikorwa bijyanye n’uwo mwanzuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka