Kigali Convention Centre: Ibyari inama byabaye isoko bamwe batwarwa na RIB

Abayobozi b’ikigo Wealth Fitness International batwawe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gutegura amahugurwa ku bijyanye no kwiyungura ubumenyi mu bucuruzi, ariko ibyari amahugurwa bikavukamo ibibazo.

Umubare w’abari batumiye warenze uwo abateguye iyo nama bashoboraga kwakira kuko bari bafite ubushobozi bwo kwakira abantu 500 ariko haza ababarirwa mu bihumbi bitandatu.
Abantu bari bitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko ari ubutekamutwe kuko nyuma bishyujwe amafaranga, ndetse buri wese mu baje akaba yari yarahawe ubutumire yizezwa no guhabwa amafaranga.

Uwitwa Nshimiyimana Jean ukomoka mu Karere ka Nyabihu avuga ko yari amaze igihe yitegura ayo mahugurwa ariko akaba ababajwe n’uko atabaye. Yagize ati “Nari nzi ko muri ayo mahugurwa nzabonamo amadolari arenga ijana. Nahingiye abantu nshaka amafaranga ndetse mbika agera ku bihumbi icumi ari byo natezemo moto kuva iwacu ingeza hano, rwose sinzi uko rero ntataha nintabona ayo mafaranga banyemereye”.

Si we gusa ubona ko abateguye aya mahugurwa batabikoze mu mucyo. Abari bitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko kwiyandikisha ngo byagendaga neza, ndetse bahabwa icyizere cyo guhabwa amafaranga, ariko abantu batunguwe no kubona basabwa amafaranga mu gitondo nk’uko Mukandori Jeanette abivuga.

Yagize ati “Rwose ubu twatunguwe no kubona barafashe abantu benshi barenze ubushobozi bw’aho bagomba kubakirira. Tumenya iby’inama byari ubuntu. Ariko twatunguwe no kubona batwaka ibihumbi bitanu ngo batwandike. Mbere bari batangiye kutubwira ko bazaduha amadorari 197 y’urugendo (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 179 by’Amafaranga y’u Rwanda), ariko si ko byagenze”.

Benshi mu bari bitabiriye ayo mahugurwa bigaragara ko ari urubyiruko. Mu gushaka kumenya uko byagenze nyuma y’uko abateguye aya mahugurwa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),umuvugizi w’urwo rwego Mbabazi Modeste yabwiye Kigali Today ko bakiri mu iperereza kubijyanye n’abo bantu.

Abantu benshi mu bari bitabiriye ayo mahugurwa bahise berekeza ku biro bya RIB biherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Abari batanze amafaranga kugira ngo bitabire ayo mahugurwa basabaga ko basubizwa nibura ayo batanze.

Mu mahugurwa yari ateganyijwe yo kongera ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi yari yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International, aho abantu byabasabaga kwiyandikisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bakakubwira ko ugomba kuzahabwa amahugurwa,hanyuma ukabona nyuma itiki ibikwemera ,abantu batangajwe nuko mu gutangira basabwe amafaranga kuburyo babifashe nk’ubujura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

sinabaseka kuko nanjye iyo mbimenya ngo birabera convention na 50k nari kuzishyura

muhire patty yanditse ku itariki ya: 27-06-2019  →  Musubize

Something for nothing culture has to stop. People need to work to make money, not to gamble. Gambling should be bunished in our country.

francois yanditse ku itariki ya: 26-06-2019  →  Musubize

Go4rwin yarayajyanye ntankomyi nyuma yaho na super marketing yaciyeho ntamakuru none na wealth fitness iteyemwo reka dutegereze izaza nyuma turebe

Wewe yanditse ku itariki ya: 26-06-2019  →  Musubize

Dushake igisubizo kiza, ikibi tugishakemo ikiza ndumva mwabimfashamo.Murakoze.

Muzahura moses yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Murakoze mwiriwe ndatekereza ko habayeho ikibazo gikomeye kubanyarwanda ariko ndumva hagomba gushakwamo igisubizo muri ibyo bibazo byose byabaye.Haricyo nakora dufatanyije ikibi tukakibyazamo ikiza.

Muzahura moses yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Arko rwose Rwanda hhh!!
Njye ndanenga abanyamakuru kuki mutajya muduha amakru avuye kumande zose? Ubuse nigute wealth fitness isanzwe itegura amahugurwa mubihugu bikomeye za Philippines, US,Kenya, kuri 15/06 yararangije gukorerwa muri Malaysia aho hose ntakibazo cyavutse nkibyo mu rwanda babashinjije nonese imitwa adatekera ahandi hose kuyiteka mu rwanda byaba bimumariye iki?? Reka ndangirize aha arko rwose musigeho gukomeza gusebya wealth fitness

Alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Rib ngewe mbona yaranagowe kbs abajura , abatekamutwe rib we ndagusabiye ku Mana pe

Anaclet yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

narumiwe pe! abantu bateye kuri iyi si badushukisha amafaranga, tujye tumenya gushishoza

alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Arko muransetsa ubu murashaka gusubizwa ayo mwatanze murayabura muyareba harya ngo rubu koyakoze iperereza c? Ryamafaranga y’a super marketing ubu arihehe nimushake mwitahire nako mwihanagure

Bahenda yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Ikoranabuhanga rikenewe kongerwamo imbaraga abitabiriye iyi nama ,harimo nabo tutari dukurikiye amadorari ahubwo ubumenyi ,abandi twunvaga ko nta mutekamutwe wahangara convention, ibi bikwiye kwigwaho,hanyuma ya super marketing,Reba nibi !!!!!!!!!!!!!!!!!!

Daniel Hakizimana yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Arko mana we abo bantu nabatekamutwe pe nonese bo kucyi bafashe abantu barenze uko babiteguye noneho natwe tutaje kko twari twabonye kuri email bavugango nukugura umwanya tuzicaramo .

Deborah yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Ubu ni ubutekamitwe - nta mafaranga y’ubuntu abaho.. niba umuntu akubwiye ngo ngwino nguhe amafr utakoreye ujye umenya ko ari kukubeshya ahubwo ari bukwibe n’utwo wari wifitiye.
Babakurikirane babiryozwe!

Peter yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka