Kigali: ‘Biryogo Car free zone’ mu isura nshya irimbishije ubugeni (Amafoto)

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwatangiye gahunda yo kwifashisha ubugeni mu guhindura agace kazwi nka Biryogo, by’umwihariko mu gace kagizwe Cari Free Zone.

Uku ni ko Biryogo izaba isa mu minsi mike iri imbere
Uku ni ko Biryogo izaba isa mu minsi mike iri imbere

Ni Agace gasanzwe karangwamo uruja n’uruza rw’abantu bitewe n’ibikorwa by’ubucuruzi bihakorerwa byiganjemo ubucuruzi bwa Thé Vert, aho ibikorwa by’ubugeni byatangiye gukorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2022, bitangirira mu mihanda itatu ariyo KN 115 St, KN 113 St na KN 126 St.

Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter y’Umujyi wa Kigali, buvuga ko iyi ari gahunda igamije impinduka zishingiye ku byifuzo by’abaturage, aho Umujyi wa Kigali urimo kwifashisha ubugeni mu guhindura Biryogo Car Free Zone, ahantu rusange h’ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu.

Ubwo bugeni burimo gukorerwa mu mihanda ngo buzatuma Umujyi urushaho kugaragara neza no kugendwa, akaba ari gahunda yiswe #KigaliYacu.

Mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abaturage kandi, urubyiruko rwize mu ishuri ry’Ubugeni n’Ubuhanzi rya Nyundo, nirwo rwahakoreye igishushanyo cy’ubugeni, ibi ngo bikaba ari ingufu zihindura uburyo abanyakigali bari basanzwe bamenyereye kuba mu Mujyi wabo, ahubwo zigakurura abawusura ari nako zizamura imibereho y’abahatuye.

Mu gutangiza ibi bikorwa umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, niwe wifatanyije n’abanyabugeni gusiga amarangi bashushanya uko byateganyijwe.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu Mijyi 15 yo ku isi iheruka gutsindira igihembo muri “Mayors Challenge”, mu irushanwa ryari ryitabiriwe n’imijyi 631 yo mu bihugu 99 byo hirya no hino ku isi.

Ni irushanwa riba rigamije kugaragaza udusha imijyi yahanze, aho umushinga w’Umujyi wa Kigali wari mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije, ukaba wari uwo gufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka