Kigali: Binubira murandasi idakora yo mu modoka zitwara abagenzi

Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, barinubira murandasi (Internet) bita iya baringa iba muri izo modoka kuko idakora, mu gihe mu mafaranga bishyura ahari ayayigendaho.

Binubira murandasi ya baringa yo mu modoka zitwara abagenzi
Binubira murandasi ya baringa yo mu modoka zitwara abagenzi

Bavuga ko iyo umugenzi yinjiye muri bisi cyangwa coaster afungura murandasi ikamwereka ko ihari ariko idakora, ari na ho bahera bameza ko ari baringa kuko iyo bakeneye kuyikoresha bidakunda n’ubwo biba bigaragara ko iriho.

Kuba nta murandasi ikora mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ngo ni ikibazo kuko hari abayifashishaga mu rugendo rwabo bafite aho bagiye ariko batahazi, bakayiyambaza bakoresheje ‘google map’ kugira ngo basobanukirwe neza aho bari buviremo batarinze kugira undi babaza, ariko ubu bikaba bitabashobokera bitewe n’uko ntayo.

Uwiringiyimana Anthère avuga ko iyo winjiye mu modoka ugafungura murandasi ikwereka ko iriho ariko mu by’ukuri itarimo gukora.

Ati “Ni baringa nta kintu zimariye abagenzi kuko nk’iyo udafitemo amafaranga ugashaka gukoresha murandasi za bisi ntabwo wamenya amakuru, mu by’ukuri nk’ubu smart phone ndayifite ariko ntabwo nakwirirwa nyifata kubera ko nta mayinite mfitemo kandi murandasi ya bisi zabo itariho. Ubwo nabyihoreye nyine niyicariye gutya nta kintu ndimo gukora”.

Uwitwa Gasana Amos yagize ati “Biratubangamiye kuko hari igihe ugera muri gare uba ugomba gutegereza imodoka ubundi iyo murandasi yakabaye igufasha kuko iba iguhugije ariko kuba nta yihari kandi hari amafaranga avaho mu yo twishyura agenewe iyo serivisi, urumva rero iyo ntayo baguhaye ayo abafite ahandi yayobeye, ahubwo turasaba ko ababishinzwe babikurikirana”.

Hari abifashishaga murandasi yo mu modoka ikabayobora aho bagiye ntawe babajije
Hari abifashishaga murandasi yo mu modoka ikabayobora aho bagiye ntawe babajije

Bavuga ko kuri ubu mu modoka nka 15 ari ho ushobora kubona imwe ifite murandasi ikora neza bakibaza impamvu mu zindi modoka idakora kandi nyamara zose zikora akazi ko gutwara abagenzi, ari na ho bahera basaba inzego zibishinzwe kwinjira muri iki kibazo bakareba icyakorwa kugira ngo abagenzi bongera babone murandasi ikora neza kuko mu kiguzi batanga nayo iba irimo.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu (Transport) muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko ikibazo cya murandasi bakizi bakaba barimo kubikurikirana kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.

Ati “Turabizi ko itabonekera igihe ariko turimo turabikurikirana kugira ngo dushake igisubizo, turimo gukora iperereza n’abashinzwe kuyitanga turebe ikibazo nyakuri icyo ari cyo. Tukaba dushaka kugikemura rwose tuvuye mu mizi kuko kugeza ubu murandasi hari aho iba irimo amasaha runaka, irimo ibibazo turimo gucukumbura ngo tubishakire igisubizo kirambye”.

Murandasi yo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange imaze imyaka hafi itanu itangiye gukoresha muri izi modoka aho ikiguzi cy’urugendo umugenzi yishyura haba harimo amafaranga ya murandasi abarirwa mu 10%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igihe Internet yishyuwe itariho, ayo mafaranga nibayakureho,nta mpamvu yo kwishyura ibyo udahabwa.
Bazayakate murebe ko zidatangira gukora

Mparambo yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka