Kigali: Bibukijwe ko bagomba kubungabunga ibyagezweho

Ubwo u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali, wifatanyaga n’indi Mijyi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Imijyi, abawutuye bibukijwe ko bagomba kubungabunga ibyagezweho.

Abana batojwe gukoresha ibinyabiziga bidahumanya ikirere
Abana batojwe gukoresha ibinyabiziga bidahumanya ikirere

Ni mu butumwa umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yagenewe abanyamujyi, ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, muri Car Free zone yo mu Mujyi rwagati hazwi nka Imbuga City Walk, mu muhango waranzwe no guha abana bato umwanya wo kugira ngo basobanurirwe impamvu uwo munsi wizihizwa ndetse no kubatoza gukura bubaka Umujyi utangiza ibidukikije, wa bose, ushyira imbere imyidagaduro.

Yagize ati “Murabizi ko ihumanya ry’ikirere riterwa cyane n’umuntu, ubutumwa dutanga ni ukugira ngo dukomeze tubungabunge ibyo tugezeho, ariko tunareba uburyo dushyira imbere Umujyi ucyeye, abantu baturamo bafite n’ubuhumekero bwiza”.

Rubingisa avuga ko mu gihe bizihiza uyu munsi, ariko barimo no kurebera hamwe uko abawutuye barushaho gutura neza, bagatura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Ni ukugira ngo turebe abaturage bacu batuye nabi uko twabatuza neza, aha twarebye uburyo twatuza abaturage b’Umujyi heza, hadashyira ubuzima bwabo mu kaga. Tukareba uburyo amazi y’imvura n’andi akoreshwa mu ngo yafatwa ntabe yakwangiza ubuzima bw’abaturage, ariko ntabe yanadutwarira ubutaka, ibyo byose bikaganisha kuri wa Mujyi udaheza, umuntu wese agaturamo, akibonamo, akagira n’uruhare mu kuwubaka no kubungabunga ibyiza byawo”.

Ni umunsi wizihijwe abana basobanurirwa impamvu yawo
Ni umunsi wizihijwe abana basobanurirwa impamvu yawo

Abatuye ndetse n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bishimira urwego ugezeho wiyubaka, ari mu isuku ndetse no ku nyubako zubatsemo bitandukanye no mu myaka ishize, bagasanga kubibungabunga ari ngombwa kugira ngo ukomeze gutera imbere.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today utarifuje ko amazina ye anyuzwa mu itangazamakuru, avuga ko mbere Kigali yari ifite umwanda mwinshi.

Yagize ati “Wari Umujyi ufite umwanda mwinshi, wari igiturage kuko nk’aha kwa Rubangura nta kaburimbo yari ihari, wari Umujyi urimo inzu nto, aya magorofa nta yari ahari, hari macye cyane ashoboka. Ubu ni Umujyi mwiza ufite iterambere, amagorofa, imihanda myiza, ntashobora gutinya kuvuga ko hari ibihugu byinshi kandi byari byarateye imbere kuturusha ubu twatambutseho”.

Gusa ariko ngo kuba Umujyi wa Kigali ugeze ku rwego rwiza bishimira uyu munsi, ngo ni nabo bagomba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu kuwubungabunga.

Ati “Tukita ku isuku, kandi tugakunda Umujyi wacu ndetse n’igihugu cyacu, kugira ngo tubashe kubungabunga ibi biti n’ikirere cyacu. Tugomba kureka gutamo ibintu bibyangiriza, Umunyarwanda wese akumva afite inshingano zo kurinda no kubungabunga Umujyi n’Igihugu cyacu”.

Hari hashyizweho amafoto yerekana imiterere ya Kigali
Hari hashyizweho amafoto yerekana imiterere ya Kigali

Umujyi wa Kigali ubarwa mu Mijyi yo muri Afurika yihuse mu isuku n’iterambere, kuri iyi nshuro insanganyamatsiko irashishikariza buri wese kugira uruhare mu iterambere no kugira Kigali ishyize imbere uburyo budahumanya ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka