Kigali: Barasaba ko uburyo bwo gutwara abagenzi muri Bisi bwarushaho kunozwa
Nubwo mu minsi ishize ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, cyasaga nk’icyavugutiwe umuti, ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bongeye kugaragaza ko hari byinshi bitaranozwa muri urwo rwego.

Ubwo tariki 13 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyakozwe na Guverinoma, muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, abagize Inteko bagaragaje ko nubwo hari ibyakozwe mu korohereza abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko hari byinshi bigomba kunozwa, birimo kudapakira abantu ngo babyigane.
Mu kiganiro yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagaragaje ko mu gihe cya Covid-19 ndetse na nyuma yayo, Leta yakoze byinshi mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, aho yashyize nkunganire mu biciro by’ingendo, kugira ngo abagenzi batagirwaho ingaruka n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Mu bibazo byabajijwe n’abadepide ndetse n’abasenateri, harimo ibijyanye n’ibikigaragara mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, no kumenya igihe bizakemukira.
Depite Christine Bakundufite yagize ati “Iyo urebye nk’umurongo ufite amabisi manini, abantu bategereza umwanya munini, ni ukuvuga hagati ya saa tatu na saa kumi, kubera ko amabisi aba ari manini, muri gare abantu bamaramo umwanya munini nta bagenzi baba bahari, ari abari muri gare bamara umwanya munini bicaye mu modoka yatinze kuzura, n’abari mu nzira bategereza ko imodoka iri muri gare ibageraho na bo batinda umwanya munini.”

Depite Justine Mukobwa yagize ati “Ubona kuba twarongereye amasaha y’abana kugira ngo bajye ku ishuri babe babanje kuruhuka biracyari ikibazo kubera wa muvundo w’imodoka, n’ubundi abana baracyabyuka kare cyane, kubera imihanda imwe n’imwe iba yuzuye. Bisaba ko bazinduka kugira ngo bisi zabo zigende kare, ugasanga icyo twashakaga ko baruhuka n’ubundi kitaragezweho. Batubwira ingamba zihari zo gukemura ikibazo cyo kongera ingano y’imihanda mu gihe kitarambiranye.”
Senateri Clothilde Mukakarangwa we yagize ati “Ni ikibazo cy’amatsiko nifuzaga kumenya, ese iriya bisi ipakira abantu bangana iki? Kubera ko barapakira cyane, ku buryo no guhagarara bidashobokera abaturage. Ni byiza y’uko bava ku muhanda, ariko nanone mu buryo bwo kugenda ubona harimo imbogamizi. Barapakira bakuzuza, iramutse igize nk’impanuka byateza ikibazo, nari mfite ikibazo nshaka kumenya niba nta washyiraho umubare ntarengwa wo bapakira.”
Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo ibijyanye no kumenya niba imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange 200 zitegerejwe, ko zizakemura burundu ibibazo bigaragara muri urwo rwego.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, avuga ko nta banga ririmo ku mubare w’abantu ntarengwa bagomba kugenda muri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kubera ko uzwi.
Ati “Ziriya bisi twaguze zijyamo abantu 76, ni umubare uzwi, ni ukuvuga ngo umuntu warenza uwomubare muri iriya bisi yaba yibye. Icyo tutahise dukora ni ishyirwa mu bikorwa, kuko zaje ari nshya, tubanza kuvuga ngo reka tuzishyire mu muhanda, muzi ko zimazemo nk’ibyumweru bitatu, tugira ngo zibanze zijyemo turebe uko zikora.”
Mu bindi Minisitiri w’Intebe avuga ko byakozwe muri urwo rwego, ni nko kudakomeza kureka ngo umuhanda (Ligne) yiharirwe n’umushoramari umwe nk’uko byari bimeze, kuko kuri ubu hari abarenze umwe, kimwe no kuba imodoka nto zitwara abagenzi (Mini-Bus) zemerewe gukora muri urwo rwego, ariko zigakorera mu bice by’icyaro bigize Umujyi wa Kigali.
Ikindi Minisitiri w’Intebe yijeje abagize Inteko Ishinga Amategeko, ni uko mu gihe cy’amezi atatu ibibazo byose bikigaragara mu gutwara abagenzi bizaba byakemutse, kuko harimo gutekerezwa uburyo butandukanye bushobora gukoreshwa mu icyemurwa ryabyo.

Uretse bisi 100 zamaze gushyirwa mu muhanda zikaba zigiye kumara ukwezi ziri mu kazi, ngo hategerejwe izindi 204, harimo 100 ziri mu nzira, ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi zizaba zamaze kuhagera, naho 104 zizaba zisigaye zikazahita zitumizwa, mu gihe izo zindi zizaba zimaze kuhagera.
Ohereza igitekerezo
|