Kigali: Bafite amatsiko y’ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere kirimo kubakwa

Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bafite amatsiko, yo kumenya ikizakorerwa aharimo kubakwa ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, kizahuza abaturuka mu muhanda berekeza hejuru ku gisenge cy’inyubako ya CHIC.

Biteganyijwe ko imirimo y'icyiciro cya mbere izaba irangiye muri Werurwe
Biteganyijwe ko imirimo y’icyiciro cya mbere izaba irangiye muri Werurwe

Nta kabuza ko buri wese umaze iminsi agenda mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko aherekeza ahazwi nko kuri CHIC cyangwa Down Town baturutse kwa Rubangura, bamaze iminsi babona ahantu hejuru ariko mu mbuga y’inyubako ya CHIC, ko harimo gukorerwa imirimo yo kubaka ikiraro cyo mu kirere cy’abanyamaguru, kizajya gikoreshwa n’abashaka kujya muri iyo nyubako ariko hejuru ku gisenge cyayo.

Bamwe mu baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko bamaze iminsi babona imirimo irimo kuhakorerwa, ariko bataramenya neza ikizahakorerwa, kubera ko buri wese akubwira amakuru atandukanye n’aya mugenzi we, nubwo bose bahuriza ku kuba ikirimo kubakwa ari ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere.

Vedaste Twizeyimana avuga ko uretse kubona ko harimo kubakwa ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere kandi gikomeye, nta yandi makuru afite.

Ati “Mfite amatsiko yo kuzabona kirangiye, nkareba ibintu bizaba birimo kubera hariya hejuru, cyangwa no kukigendaho, kuko uciye hano wese acyibazaho, ati ni iki barimo kubaka, ugasanga arimo kubaza amakuru.”

Mugenzi we ati “Mfite amatsiko y’uko kizaba kimeze kimaze kuzura, kuko jye ni ubwa mbere naba nkibonye muri uyu Mujyi wa Kigali, nifuza kuzareba ukuntu tuzajya ducya kuri iki kiraro tujya hejuru mu nyubako. Twari tumenyereye asanseri, cyangwa tugakoresha amasikariye, ariko noneho tuzajya tujya tuzamuka duciye ku kiraro kiri hejuru mu kirere.”

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko nta kindi gikorwa nk'iki bigeze babona
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko nta kindi gikorwa nk’iki bigeze babona

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko icyo kiraro ari inzira abantu bazajya bakoresha berekeje hejuru y’inyubako ya CHIC, aharimo kubakwa inyubako yitwa Kigali Universe, ikaba igiye kumara igihe cy’umwaka yubakwa.

Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’imirimo yo kuyubaka, bivugwa ko igeze hejuru ya 90%, izarangira muri Werurwe, ari naho kizatahwa, ikazaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro, kuko izaba irimo ibibuga bito bya siporo zitandukanye, nk’umupira w’amaguru, Basketball, Tennis na Golf bikinirwa mu nzu.

Uretse ibibuga by’imikino n’imyidagaduro hazaba harimo resitora, amaduka acuruza ibintu bitandukanye n’ahantu abantu bashobora guhurira bakidagadura bakananezerwa nk’umuryango, aho abana bafite ibyo bakora, n’ababyeyi bikaba uko.

Ni inyubako bivugwa ko nta hantu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ushobora gusanga imeze nka yo, kubera ko iri ahantu hanini hagera kuri metero 6000, hejuru y’inyubako ya CHIC.

Mu kiganiro aheruka kugirana na RBA, Karomba Gael uzwi nka Coach Gael, urimo kubaka Kigali Universe, yavuze ko amafaranga amaze kuyigendaho arenga Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Turacyakomeza ariko ubu ari hejuru cyane ya Miliyoni y’Amadorali ya Amerika, turacyabyubaka kuko umushinga nk’uyu ntabwo wavuga ngo nonaha urarangiye, ariko ibyo dushaka biracyatujyana hejuru ya Miliyoni imwe n’igice y’Amadorali ya Amerika, buri munsi tugenda twunguka ibindi bintu bishya.”

Abagenda mu Mujyi wa Kigali bafite amatsiko yo kumenya uko iki kiraro kizaba kimeze nikimara kuzura
Abagenda mu Mujyi wa Kigali bafite amatsiko yo kumenya uko iki kiraro kizaba kimeze nikimara kuzura

Kuri Coach Gael asanga ubukerarugendo budasigana na siporo, ndetse n’imyidagaduro ari na yo mpamvu yahisemo gushoramo imari.

Ati “Ubukerarugendo bujyana n’ibintu birimo siporo n’imyidagaduro ahantu hose ku Isi birajyana, aho hantu nabonye ari ikibuga gishya abantu batarumva neza nk’abashoramari, ni cyo kintu nibanzeho ariko hari n’ibindi by’ikoranabuhanga nkora.”

Uretse gushora imari muri Kigali Universe, afatanyije n’umuhanzi Bruce Melodie, Coach Gael aheruka gushora imari mu ikipe yo mu Rwanda ya Basketball yitwa United Generation Basketball Club (UGB), ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo nyubako uratangaje kuko ufite itandukaniro nizindi, urwanda rwacu ruri gutera imbere!!

Kayigire Etienne yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka