Kigali Arena yahaye amahirwe abateganya ubukwe hagati ya Nyakanga na Nzeri

Ubuyobozi bw’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda gicunga inyubako ya Kigali Arena, bwatangije ubukangurambaga buha amahirwe yo gukorera ibirori by’ubukwe muri Kigali Arena ku buntu, ku bateganya kurushinga hagati ya Nyakanga na Nzeri 2021.

Ukeneye guhabwa amahirwe yo gukorera ibirori by’ubukwe muri Kigali Arena, yitabira ubwo bukangurambaga aba umwe mu bakurikira Kigali Arena kuri Instagram (@kigaliarenarw), agashyiraho ifoto ye n’umukunzi we, akagira amakuru make aberekeyeho bombi atanga, yarangiza agakoresha Hashtag ya #WedAtKigaliArena.

Kyle Schofield, Umuyobozi wa QA Venue Solutions, ubwo yatangizaga ubwo bukangurambaga, yagize ati: “Kigali Arena ifite ahantu heza kandi hatangaje, hagenewe kwakira ibirori bitandukanye birimo n’ubukwe. Twashyize imbaraga muri ubu bukangurambaga, mu rwego rwo kwerekana ubushobozi buhambaye bwa Kigali Arena mu kwakira ibyo birori, hitawe no ku ngamba zo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abazaba babitsindiye, no kubafasha kwishimira umunsi wabo w’akataraboneka mu buryo butazibagirana”.

Yongera ati: “Dutegerezanyije amatsiko amafoto yose n’amakuru tuzakira binyuze muri ubwo bukangurambaga, by’umwihariko tukazishimira kwakira mu buryo butangaje muri Kigali Arena abazaba batsinze”.

Ubwo bukangurambaga bubera ku mbuga nkoranyambaga, bwatangiranye n’itariki 8 Kamena, bukazasozwa tariki 7 Nyakanga 2021. Ku bakenera kubwitabira banasanga amakuru yose ku rubuga rwa www.kigaliarena.rw

U Rwanda rwagiye rushyirwa ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite ahantu hakunzwe na benshi muri Afurika, kubera kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga, bikozwe na ICCA(Internationa Congress and Convention Association), kandi Kigali Arena nka hamwe mu hakira ibyo birori n’inama bibera mu Rwanda, yabiherewe igihembo kiri ku rwego mpuzamahanga.

Kigari Arena yatashywe ku mugaragaro muri Kanama 2019, ikaba icungwa na QA Venue Solutions yahawe na Leta y’u Rwanda inshingano zo kuyicunga mu gihe cy’imyaka irindwi.

Mu byamamare byinshi bizwi ku rwego rw’isi byahakoreye ibitaramo, harimo Ne-Yo, uzwi cyane mu njyana ya R&B, ndetse Kigali Arena ikaba iheruka no kwakira imikino y’irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) ryahuje amakipe y’ibihangange muri Afurika rikaba ari ubwa mbere ryari ribaye muri Afurika.

Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 10 bicaye neza, Kigali Arena inakira ibitaramo bikorwa mu buryo bwa live, ibirori bya siporo, amarushanwa y’ubwiza, ibirori byo gusangira, imurika ry’ibicuruzwa n’ibindi bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni igitekerezo cyiza cyane.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko bensi batabyubahiriza.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

kirenga yanditse ku itariki ya: 10-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka