Kigali: Amatara yashyizwe ku mihanda yatumye barushaho kugira umutekano

Abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barishimira ko amatara yashyizwe ku mihanda yatumye batacyamburwa mu masaha y’umugoroba kuko hose haba habona.

Mbere y’uko amatara ashyirwa ku mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali wasangaga hari uduce tumwe na tumwe tugiye tuzwi ko nta muntu ushobora kuhanyura nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba atambuwe cyangwa ngo akorerwe urugomo rurimo gukubitwa mu gihe babuze icyo bamwambura.

Kuri ubu usanga mu bice bitanduknaye bigize Umujyi wa Kigali, harashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda yaba iminini cyangwa imito inyura mu makaritsiye, yarakozwe neza hakanashyirwa amatara ku buryo mu masaha ya nijoro, haba habona neza, bitandukanye no mu bihe byashyize.

Bamwe mu bo Kigali Today yaganirije batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuri ubu bishimira ko ikorwa ry’imwe mu mihanda ryatumye umutekano wabo urushaho kuba nta makemwa kuko batacyamburwa cyangwa ngo bakorerwe urugomo nk’uko byari bimeze mbere y’ikorwa ry’iyo mihanda.

Issac Al Amin Odde utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko uretse kuba ikorwa ry’imihanda ryarafashije mu rujya n’uruza rw’abantu mu makaritsiye, ariko kandi ngo n’umutekano wabo warushijeho kuba nta makemwa kuko ntawatinyuka gukorera icyaha ahantu habona.

Ati “Aya matara yo ku mihanda ikintu yadufashije, ni uko rwa rugomo wasangaga abantu, hari ukuntu mu dukaritsiye baba bategereje umuntu yacaho bakaba bamukururaho agashakoshi, telefone se, cyangwa bakaba banamwambura, ibyo bintu bigenda bigabanuka kubera ko biba bigaragara nk’aho ari ku manywa. Icyo bidufasha nk’Abanyarwanda ni uko byongereye umutekano kandi tukaba tunasaba ko n’ahandi bitaragera byahagera kuko hari ikintu bifasha abantu benshi”.

Ildephonse Simbikangwa ni umumotari mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko mbere y’uko henshi muri uyu Mujyi hashyirwa amatara ku mihanda bajyaga bahura n’ibibazo birimo kwamburwa.

Ati “Hari ingero nyinshi cyane, abambuwe amatelefone, abadamu bahashikurijwe amasakoshi, ugasanga mbese aho hantu umuntu wahanyuraga saa moya, saa mbili, saa kumi n’ebyiri, ugasanga umuntu aravuga ati aha hantu sinahanyura saa kumi n’ebyiri, kubera ko hatabona, ba bantu bagiye kuhitsimba kuko hatagaragara, ariko ubu hose hagiye hajya amatara umuntu ahanyura nta rwikango. Muri Rebero ntawapfaga kujyayo ariko ubu n’iyo haba saa tanu, saa sita nakwatsa moto nkagenda, kubera ko harabona”.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali ariko banasaba ubuyobozi gushyira amatara ku mihanda bitarakorwamo, kuko usanga ari yo isigayemo ibikorwa by’urugomo, harimo umuhanda wa Nyabugogo - Gatsata, umuhanda uva Rwampara ukagera ahitwa mu Cyumbati ugakomeza ukagera i Nyamirambo, yose ikaba ikigaragaramo ibikorwa by’urugomo bitewe n’uko hatabona.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko imihanda bubaka mu Mujyi wa Kigali bishimira ko irangira banayimurikiye kugira ngo abayikoresha bayikoreshe batekanye.

Ati “Ubu mu Mujyi wa Kigali dufite imihanda imurikiye ingana n’ibirometero 406.3, iyo ni imihanda ihari yagiye yubakwa mu gihe gitandukanye, hari n’iyo twagiye twagura, ndetse twayagura na yo tukayimurikira, tukaba dufite imihanda na none duteganya kumurikira mu myaka ine iri mbere, ingana n’ibirometero 106.7, ariko by’umwihariko muri ibyo birometero 106, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, tukaba dufite ibirometero 25 twagiye dushakira ingengo y’imari kugira ngo bizakorwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari”.

Ngo mu mihanda izakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, harimo umuhanda wa Nyabugogo – Gatsata uzamurikirwa ahangana na kilometero 1.7, hakazamurikirwa n’umuhanda wa Ruliba – Karama – Nyamirambo, uzamurikirwa ibirometero bigera kuri 7, hari kandi n’umuhanda uva mu Rubirizi ugaca mu Busanza ugatunguka i Kanombe, uzamurikirwa ibirometero 6, hari n’umuhanda uva ku Karere ka Gasabo ugaca kuri Airtel ugaca mu Migina uzamurikirwa ahareshya na kilometero 1.8.

Iyo yose yiyongeraho imihanda iri muri Gacuriro ingana na kilometero 1.6, imihanda iri ku Kimihurura ahitwa mu kiminisitiri uzamurikirwa ku birometero 2, umuhanda unyura kuri Ecole Congolese i Gikondo, uzamurikirwa ahareshya na metero 300, kimwe n’umuhanda uri kimisagara ahitwa katabaro uzamurikira ahareshya na metero 400.

Abamaze kumurikirwa barishimira ko ubu ku mihanda hari umutekano
Abamaze kumurikirwa barishimira ko ubu ku mihanda hari umutekano

Uretse iyo mihanda, hari n’umuhanda uri mu Gatsata uzamurikirwa ahareshya na kilometero 1.6, n’umuhanda uva ahazwi nko kuri 15 ujya mu Murenge wa Ndera uzamurikirwa, hamwe n’undi uzamuka ku bitaro bya Karayesi hamwe n’umuhanda uva Kimironko ahahoze gereza ugatunguka kuri Kigali Parents.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawutuye kujya bafata neza ibikorwa remezo bibegerezwa kuko byagaragaye ko hari aho imihanda imurikirwa, nyuma yaho hakibwa insinga ndetse n’amatara, kandi nyamara byarashyizweho ngo bibafashe muri gahunda zibaganisha ku iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka