Kigali: Abayobozi bagiye kongera ingufu mu gukurikirana imyiteguro ya CHOGM

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abatuye Kigali bifuza kubonana n’abayobozi muri iyi minsi, kubihanganira rimwe na rimwe kugira ngo babanze bakurikirane imirimo yo kwitegura Inama ya CHOGM.

Minisitiri Gatabazi yabitangaje ku wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022 amaze kubonana n’abayobozi mu Mujyi wa Kigali barimo ab’Uturere n’ab’Imirenge 35 iwugize, akaba yabasabye kutirara no kutarangara kuko iminsi isigaye ari mike.

Inama ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byahoze bikoronijwe n’u Bwongereza hamwe n’ibikoresha uririmi rw’Icyongereza, bikaba bigize Umuryango Commonwealth.

Minisitiri Gatabazi yagize ati "Mu bintu nk’ibi byo gutegura ikintu gikomeye cyane cyane nk’iki cy’imbonekarimwe, ntabwo ari byiza kugira icyizere 100% ko ibintu byose byarangiye. Imihanda iri kubakwa igomba kuba yarangiye ifite isuku, ariko se mu mpande zayo abaturage bayituriye bazaba baharangije?"

Ati "Buri wese ave mu byo yari arimo babanze batunganye kino gikorwa, ni igikorwa gikomeye cy’imbonekarimwe, hanyuma n’abaturage bakeneye serivise na bo nibabona imbaraga zashyizwe mu gutegura CHOGM, ntibumve wenda ko hari abayobozi babarangaranye".

Minisitiri Gatabazi yavuze ko na bo (nk’Ubuyobozi bukuru) Inama bakoreshaga zo ku rwego rw’Igihugu zihuza abantu benshi zigatwara umwanya, ngo baza kuzihagarika kugira ngo abantu babanze batunganye igikorwa gikomeye cyo kwitegura CHOGM.

Yavuze ko kwakira CHOGM ari amateka y’u Rwanda azakomeza kwandikwa no guhesha Igihugu isura nyayo "nk’uko Perezida Kagame ahora abisobanura hirya no hino ku Isi".

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko imyiteguro ya CHOGM yagiye idindizwa n’imvura yabujije imwe mu mirimo gukorwa, ndetse ngo hari n’ibyari byarakozwe imvura yashenye bakongera kubyubaka.

Rubingisa yakomeje agira ati "Ntabwo imyiteguro irarangira, ubu ababishinzwe bari gukora amanywa n’ijoro kugira ngo birangire bijye mu buryo, kandi turabizeza ko bizaba byagenze neza".

Iyi nkuru dukesha RBA ivuga ko Inama ya CHOGM izitabirwa n’abaturutse mu mahanga barenga ibihumbi bitandatu, bazaza baherekeje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango Commonwealth.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko Abakuru b’Ibihugu 40 bamaze kwemeza ko bazitabira CHOGM mu Rwanda, ariko bishoboke ko hari n’abandi batarabitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka