Kigali: Abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga basabwe kwimuka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bawo batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka mbere y’uko igihe cy’imvura y’Umuhindo kigera.

Itangazo Umujyi wa Kigali washyize ku mbuga nkoranyambaga rigira riti"Mu gihe twegereje ibihe by’imvura, Umujyi wa Kigali uributsa abantu bagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ko basabwa kwimuka bagatura ahantu hizewe mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bwabo".

Ubuyobozi bw’uyu Mujyi buvuga ko ahashobora gushyira ubuzima mu kaga ari ahafite ubuhaname bukabije burengeje 50%(hamanuka cyane) ndetse n’ahafite ubuhaname bwa 30%-50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho.

Abandi basabwa kwimuka ni abatuye mu mbago z’igishanga (mu ntera itarenga metero 20 uvuye kuri icyo gishanga), ndetse n’ahatarenga metero 5 uvuye kuri ruhurura yateza akaga.

Umujyi wa Kigali ukomeza usaba abantu bose muri rusange kuzirika neza ibisenge by’inzu, gushyira fondasiyo ikomeye ku nzu kugira ngo itinjirwamo n’amazi, guhoma inzu no kuziha imireko n’imiyoboro y’amazi.

Abantu babiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe na bo basabwa gusana inzu zishaje n’izangiritse, gusibura inzira z’amazi no kwirinda kumena ibishingwe muri ruhurura no mu migezi, ndetse no gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka