Kigali: Abaturutse mu bihugu 20 barahugurwa ku kurinda abasivili mu ntambara

Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC), bateguye amahugurwa mpuzamahanga arimo kubera mu Rwanda, ku bijyanye n’uko abasirikare barinda umutekano w’abasivili.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abantu baturuka mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi, akaba arimo kubera i Kigali.

Ayo mahugurwa ni umwanya wo kugira ngo impuguke zisobanure imikorere ikwiye kuranga ingabo n’imiryango y’abagiraneza mu gihe cy’intambara, hubahirizwa itegeko mpuzamahanga rigena ibyo kurinda Abasivili mu bihe by’intambara.

Ingabo zisabwa kwirinda guhutaza abasivili hirya no hino, aho zibungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, ibyo kandi biri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Geneve, n’u Rwanda rwashyizeho umukono.

Mu bihugu 20 byitabiriye ayo mahugurwa, uretse ibyo ku Mugabane w’Afurika, harimo n’abaje baturuka mu bihugu by’u Burusiya, Belarus, u Buholandi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Martin Oguya, Uhagarariye ICRC muri ayo mahugurwa yagize ati “U Rwanda rumaze kuba Igihugu cy’ingenzi mu gutanga ingabo nyinshi mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, muri Repubulika ya Santrafurika, Sudani y’Epfo, Mozambique n’ahandi”.

Ati “Uyu musanzu w’izi ngabo, uri mu nshingano za ICRC, zo kurengera Abasivili bahohoterwa mu bice birimo intambara. Ni yo mpamvu rero twahuriye hano. Turifuza kuzamura ubumenyi bw’abafata ibyemezo, mu gusuzuma uko uburenganzira bw’Abasivili bwakwitabwaho, cyane nko ku bakomeretse. Hagamijwe kandi kureba ingamba zifatika zafatwa ku mpande zombi, harebwa ku ngaruka n’uburyo ubufasha n’ubutabazi byatangwa. Ibi bizazamura ubumenyi muri uru rwego”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka