Kigali: Abatiza umurindi ubuzunguzayi bagiye gufatirwa ibihano

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko igihe kigeze kugira ngo abatiza umurindi ubuzunguzayi bose batangire gufatirwa ibihano, kuko ari wo muti wonyine usigaye wo kugira ngo icyo kibazo gicike burundu.

Hari abagikora ubuzunguzayi bavuga ko amafaranga bakorera ku muhanda aruta ay'abakorera mu isoko
Hari abagikora ubuzunguzayi bavuga ko amafaranga bakorera ku muhanda aruta ay’abakorera mu isoko

Ni nyuma y’uko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hagiye hubakwa amasoko aciriritse agamije kubafasha gukorera ahantu hemewe, ariko bikaza kugaragara ko hari abanga kuva ku izima, bakahakorera igihe gito, barangiza bagasubira mu muhanda.

Bamwe mu bahoze ari abazunguzayi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, barishimira ko kuri ubu batuje kandi batekanye kubera isoko ryo gucururizamo bubakiwe mu Mujyi rwagati.

Kuri ubu bamaze igihe kigera ku mezi abiri bakorera ruguru gato y’amarembo y’ahazwi nka Down Town mu Mujyi wa Kigali, munsi gato y’ahazwi nko kuri T2000, aho abarenga 150 bahawe ibibanza byo gukoreramo, bakaba bazatangira kwishyura ubukode nyuma y’amezi 12 bakora, ni ukuvuga igihe kingana n’umwaka umwe.

Bamwe mu bahawe ibibanza baganiriye na na Kigali Today, bayitangarije ko mbere bagikora ubucuruzi butemewe, bahuraga n’imbogamizi zitandukanye zatumaga bakurizamo ibihombo.

Uwitwa Jeanne ni umwe muri bo, avuga ko nubwo abaguzi bataramenyera neza aho bakorera, ariko ubucuruzi bugenda nta kibazo.

Ati “Imbogamizi twahuraga na zo mu muhanda, akenshi wazanaga ibicuruzwa hakaba hari igihe babikwambuye ugataha nta n’amafaranga na macye ucuye, kubera ko ibyo wazanye babitwaye, kubera ko urimo gucuruza mu buryo butemewe, ariko ahangaha kubera ducuruza mu buryo bwemewe nta mbogamizi na nkeya rwose dufite, nariruhukije cyane.”

Odette Nyirasafari avuga ko aho bakorera uyu munsi hatandukanye cyane n’ubucuruzi bakoreraga mu muhanda mbere.

Ati “Turatuje, turatekanye nta kibazo dufite, ibyo Imana yadukoreye turayishimira ko yadukuye mu muhanda, tukabona ahantu ho kwicara, kuko imvura yari itumereye nabi, n’abantu badukubita, ariko hano amafaranga araboneka bitewe n’ibikorwa ufite.”

Ku rundi ruhande ariko usanga mu marembo yinjira muri gare ya Down Town hakigaragara abandi bagikora ubuzunguzayi, ku buryo iyo ugerageje kuganira na bo, ubabaza impamvu batajya gucururiza mu isoko, baguha impamvu zitandukanye zirimo kuba batarigeze bahabwa ibibanza muri iryo soko, kubura igishoro gihagije, n’ibindi birimo kubona amafaranga mu bucuruzi bwo mu muhanda kurusha gucururiza mu isoko.

Zimwe mu mpamvu zitangazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ku bituma abazunguzayi badacika mu muhanda, harimo no kuba hari abahabwa ibicuruzwa cyangwa se igishoro n’abandi bacuruzi bafite amaduka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’ubukungu Martine Urujeni, avuga ko igihe kigeze kugira ngo ubucuruzi bukozwe mu kajagari bucike burundu.

Ati “Habanje kwigisha abantu, kubatoza kwifatira icyemezo cyo kudakora amakosa mbere yo kubahana, ubu rero harageze ko biba ngombwa ko abantu bafatirwa ibihano, habayeho igihe cyo kubwirwa, ibiganiro byaratanzwe, abantu barabibwiwe, harageze ko tujya gufatira ibihano, abantu batiza umurindi ubuzunguzayi.”

Kugeza ubu mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hamaze kubakwa amasoko arenze 28 yo gufasha abahoze bakora ubuzunguzayi, n’ubwo ahenshi usanga barongeye bakayavamo bagasubira mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka