Kigali: Abasore bane bakurikiranyweho kuniga no gusambanya abakobwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore bane bamaze igihe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo kuniga, kwambura no gusambanya abakobwa.

Bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kuniga no gusambanya abakobwa
Bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kuniga no gusambanya abakobwa

Ni ibyaha bakoraga bifashishije imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko urwitwa ‘Tinda dating and make friends’, aho babashukisha urukundo, bakamara igihe bavugana muri icyo gihe bo baba barimo gufata amakuru yose kuri uwo muntu bakamwigaho bakazayifashisha mu bugizi bwa nabi bwabo.

Ari abakorewe ibyaha ndetse n’ababikoze bose bari mu cyiciro cy’urubyiruko kuko bari hagati y’imyaka 21 na 30, ari na wo mubare munini w’abantu bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Abakurikiranywe ni Yves Habumuremyi wateguraga ibikorwa byose, Pacific Bizimana w’imyaka 21, Emmanuel Gatete w’imyaka 29 na Aimable Mugisha w’imyaka 26 wakoraga nk’umushoferi w’imodoka zakoreshwaga muri ubwo bugizi bwa nabi.

Bakurikiranyweho ibyaha 6 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara idakira ku bushake, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’ubufatanyacyaha ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.

Yves Habumuremyi ahakana yivuye inyuma ko nta muntu yigeze asambanya ku gahato kuko umuvuga ko yamusambanyije bari babyumvikanyeho akamuha n’amafaranga y’ikiguzi cyabyo.

Ati “Jyewe aho mpagaze hano nta cyaha nishinja nta n’icyo nicyekaho, kuko uwo mukobwa ntabwo avuga ko yibwe cyangwa ngo agirirwe nabi, ahubwo avuga ko twari tugiye kumurangira isoko ry’insenda, jye akanyita Umunya-Nigeria kandi jye ndi Umunyarwanda, ubwo inzego z’ubutabera zatohoza ukuri ku byo navuze”.

Bimwe mu byo bibye
Bimwe mu byo bibye

N’ubwo Habumuremyi ahakana ko atigeze asambanya ku gahato cyangwa ngo anambure abakobwa, Mugisha wari umushoferi wabo yemeza ko byabayeho.

Ati “Pacific yarinjiye afata umukobwa niba yaramufashe hehe, sinzi ahantu yamufashe umukobwa agasakuza, ariko uko numvise nyuma ni uko ashobora kuba yaramunize, uwo mukobwa yaje kuvuga ati noneho nimundeke icyo mushaka cyose mukimbwire. Nabonye ubushegu butangiye ndasohoka, ngarutse mu modoka numva koko harimo umwuka kuko ahantu abantu bamaze gusambanira ntiwahayoberwa”.

Uretse Mugisha wari umushoferi, Habumuremyi anashinjwa n’abakobwa umunani barimo abo yambuye akanasambanya ndetse n’abavuga ko yabambuye gusa.

Umwe muri bo ati “Jyewe bamaze kunsambanya nabasabye kujya kwihagarika, twari turi Kicukiro, ahantu bari baparitse imodoka ntabwo nari kubasha kubona uko nakwicara, ndabasaba njya inyuma y’imodoka, mpita mfata pulake z’imodoka mu mutwe ndaceceka mbereka ko ntacyabaye, ndagaruka nicara mu modoka”.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko ibi ari ibyaha bikunze gukorwa ndetse bikanakorerwa urubyiruko ruri hagati y’imyaka 21 na 30.

Ati “Ubwo ni bwo buryo babikoramo bakagenda bakabambura, ndetse mwabonye ko hari n’abo basambanya, ibi rero ni ibyaha birimo kugenda bigaragara byifashishijwe imbuga nkoranyambaga, aho dusaba abantu gushishoza, abahohotewe bamaze kwakirwa kugeza ubu ni abantu umunani kandi bikaba bigaragara ko babikoze inshuro nyinshi, hakaba hashobora no kuza abandi bantu”.

Izi ni imodoka bakoreshaga muri ubwo bugizi bwa nabi babaga bazikodesheje ba nyirazo bababwira ko ari izo gutembereramo
Izi ni imodoka bakoreshaga muri ubwo bugizi bwa nabi babaga bazikodesheje ba nyirazo bababwira ko ari izo gutembereramo

Bimwe mu byo bamburaga harimo amafaranga abitse kuri telefone, kuri banki ndetse no gutegeka uwo bafashe ko yasaba abantu kumwoherereza amafaranga, ikindi ni telefone, amasaha, amashenete yo kwambara, amaherena n’ikindi cyose babonaga gifite agaciro gashobora kuvunjwamo amafaranga.

Baramutse bahamijwe icyaha igihano gito muri byo ni igifungo cy’imyaka ibiri (2), mu gihe igihano kinini ari gufungwa burundu.

Bikurikire mu buryo burambuye muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

It’s funny

Niyokwizerwaana yanditse ku itariki ya: 17-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka