Kigali: Abasaga ibihumbi icyenda babonye akazi binyuze mu guhuza abagatanga n’abagashaka

Urubuga Job Net rwashyizweho n’Umujyi wa Kigali, ruhuza abashaka akazi n’abagakeneye, rumaze gufasha abasaga ibihumbi icyenda (9,000) kukabona, naho abarenga ibihumbi 10 babonye amahugurwa.

Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, yatangarije Kigali Today ko icyo gikorwa cyo guhuza abashaka akazi n’abagatanga kimaze kuba inshuro 13 ubu cyasize abantu basaga ibihumbi 9 bamaze kubona akazi.

Ati “ Yafashije abasaga bine kubona akazi gahoraho, abandi basaga ibihumbi bitanu babonye akazi kadahoraho, hari n’abandi barenga ibihumbi 10 babonye amahugurwa”.

Emma Claudine avuga ko gahunda yo guhuza abakoresha n’abashaka akazi (Job Net) hari n’abo byahaye amahirwe yo kumenya amakuru yo kwihangira imirimo, no kumenya amahirwe y’akazi gahari bakamenya no kugashaka nyuma yo kutagira amahirwe yo kukabona biciye muri iyi gahunda.

Ibyiciro byose byisanga muri iyi gahunda ndetse ngo hari n’abakabona nyuma y’uko ubuhuza burangiye cyane cyane ku bize imyuga n’ubumenyingiro.

Ati “Nyuma ya Job Net hari igihe umuntu ahamagara akavuga ko akeneye umuntu wize umwuga runaka noneho natwe tukamuhuza n’utarabonye akazi icyo gihe ariko akaba yari yiyandikishije”.

Emma Claudine avuga ko kubera umusaruro uva muri iyi gahunda byatumye ikorwa inshuro ebyiri mu mwaka kugira ngo abashomeri bakomeze guhabwa amahirwe yo guhura n’abakeneye abakozi.

Ati “Muri Job Net y’umwaka ushize wa 2023 urubyiruko 648 babonye akazi gahoraho, naho 295 babona ak’igihe gito, mu gihe 1,848 bemerewe kwimenyereza akazi, abandi 1,725 babona amahugurwa ahoraho yabafashije kugera ku rwego rwo kubona akazi”.

Bamwe mu rubyiruko, bavuga ko binyuze muri urwo rubuga bashoboye kubona akazi, abandi bagafashwa gutekereza icyo bakora, ku buryo byabafashije kwihangira imirimo, bakaba bageze ku rwego rwo gutanga akazi ku bantu barenga 500 mu gihe cy’umwaka umwe gusa bamaze batangiye gukora.

Assinah Uwineza ni umwarimu wigisha itangazamakuru n’itumanaho mu kigo cyigisha amasomo y’igihe gito. Avuga ko kubona ako kazi abikesha Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Job Net, kuko ubwo yitabiraga iryo huriro umwaka ushize aribwo yahise abona amahirwe yo kuva mu bushomeri.

Imibare ya MIFOTRA igaragaza ko muri rusange mu Rwanda ubushomeri buri ku kigero cya 20%, ariko mu rubyiruko bukaba buri hejuru yaho gato, mu gihe mu Mujyi wa Kigali umubare w’abashaka akazi bujuje ibisabwa ugeze kuri 16.6%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza p! ntarye ndagashaka 0786666678 mukorera ahaganahe?

nkurikiyinka valens yanditse ku itariki ya: 10-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka